Advertising

Impamvu yateye Andy Bumuntu gusezera kuri Kiss Fm

09/09/2024 08:01

Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu wari umaze kumenyekana kuri Kiss FM, akaba yaramenyekanye no muri muzika Nyarwanda yasezeye kuri Kiss Fm.Ibi yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 08 Nzeri 2024.

Andy Bumuntu yavuze ko gusezera kuri Kiss Fm ari umwanzuro yafashe awutekerejeho cyane ariko akaba amahitamo akomeye,  ati:”Nashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zanjye kuri Kiss Fm”.

Andy Bumuntu yakoraga mu kiganiro cyitwa Kiss Breakfast cyakorwaga kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu akaba ari na cyo kizajya gikorwamo umunyamakuru  Anitha Pendo uherutse kwerekeza kuri Kiss Fm asezeye ku gitangazamakuru cy’Igihugu [RBA] bivugwa ko agiye gusimbura Sandrine Isheja Butera wagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA.

Muri uku gusezera , Kayigi yavuze ko yagiriye ibihe  byiza kuri Kiss Fm akanahungukira ubumenyi bwinshi n’ubumenyi. Ati:”Buri gitondo nabaga mfite ishema ryo gutangirana na mwe umunsi , dusangira ibitwenge ,ibiganiro biryoshye , ndetse ni ibihe nzahora nkumbura”.

Yakomeje agira ati:”Bitewe n’inshingano nshya n’ibindi bikorwa mu buzima bwanjye nakoze amahitamo akomeye yo kwita kuri iyi nzira nshya . Nubwo nzakomeza gukumbura igitondo twagiranaga”.

Andy Bumuntu yavuze ko adasezeye abakunzi be ahubwo ko bazakomeza bakaganira mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ati:”N’ubwo nsezeye kuri Kiss Fm, ariko nzakomeza kubana namwe binyuze mu yindi mishinga iteye amatsiko”.

Muri iyi minsi , Kiss Fm na RBA zirimo gusa n’izisangira abakozi , benshi bakomeje kwibaza ikiganiro Andy Bumuntu ashobora kujya gukora kuri Radiyo Rwanda na cyane ko mu magambo ye yavuze ko adasezeye abakunzi be ahubwo ko ahinduye inshingano.

Previous Story

Ku banywi b’inzoga ! Menya amfunguro ukwiriye kurya mbere yo kunywa inzoga

Next Story

Mbere y’uko usohokana n’umukunzi wawe , Soma iyi nkuru

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop