Umuhanzikazi Zuhura Othman [Zuchu] umukobwa wa Khadija Kopa wamamaye muri Tarabu yatanzania, ni kenshi yagiye yita Diamond Platnumz intwari ye akongeraho ngo ‘Uko byagenda kose n’icyababaho cyose’. Muri iyi nkuru uramenya impamvu.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Zuhura Othman yasinye mu nzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi ya WCB Wasafi ikaba iya Naseeb Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Planumz muri Bongo Flava.
Kuva muri iki gihe Zuchu asinya muri iyi nzu, yafashijwe by’umwihariko na Diamond Platnumz ndetse agashyirwa mu mwanya w’abahanzi bakomeye mu bitaramo bitandukanye ariko abifashijwemo na Boss we wari umaze kumusezeranya kumugeza kure nk’uko n’abandi barimo , Harmonize, Mboso na Rayvanny byagenze.
WCB Wasafi yashyize Zuchu ku mwanya mwiza muri muzika y’Isi by’umwihariko muri Afurika , aba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ukurikirwa cyane kuri YouTube , kuri Boomplay ndetse n’uwujuje Miliyoni 100 (Views) kuri YouTube.
Kubera urwego Diamond Platnumz yashyizeho Zuchu mu mwaka wa 2022, nibwo byavuzwe ko kugira ngo Zuchu ave muri WCB ya Simba, agomba kwishyura amafaranga angana na Billion 10Sh [Miliyari 107 RWF] bivuze ko kugeza ubu yamaze kwikuba inshuro nyinshi.
Iki ni igiciro cyasohowe na WCB ubwayo muri uyu mwaka bavuga ko biterwa nuko bamaze kumushoraho amafaranga atagira uko angana mu gihe gito kingana n’imyaka ibiri yari amazemo.
Muri iki gihe Diamond Platnumz yagize ati:”Rero ntabwo wagenda kandi twaramaze kugushoramo amafaranga menshi kuko njye nshora amafaranga mu bantu , nkamenya neza ko bafite izina ubwabo, nkabashyira mu bitaramo tugakorera amafaranga”.
Yakomeje agira ati:”Iyo nza kubishaka aya mafaranga nari kuyashyira mu bindi bintu ariko nahisemo kuyashora mu myidagaduro. Abahanzi ba WCB ni abahanzi bakize kuri ubu kubera amafaranga twabashoyemo”.
KUKI ZUCHU WE YITA DIAMOND PLATNUMZ INTWARI YE ?
Mu nkuru yasohotse tariki 12 Ukuboza, 2024 na Nairobinews, Zuchu yavuze ko Diamond Platnumz azahora ari intwari ye uko byagenda kose n’icyababaho cyose.
Zuchu abishingira ku kuba ari we muhanzikazi wa mbere munsi y’Ubutayu bwa Sahara wagize 100,000 Subscribers kuri YouTube Channel ye mu cyumweru kimwe amaze kugera muri WCB.
Yagize ati:”Ntababeshye kugira 100,000 cy’abankurikira kuri YouTube mu cyumweru kimwe byarantunguye cyane.Nari umuhanzikazi mushya urimo gutangira, abantu ntabwo bari banzi cyane , rero nahereye ku busa ngera ku bihumbi ijana umwaka utaranashira mpita mbona igihembo cya YouTube Gold Plaque nujuje Miliyoni”.
Byaranshimishije gushyikira nkanasiga abavandimwe kazi banjye nasanze muri muzika bamazemo imyaka myinshi. Diamond Platnumz, azahora ari intwari yanjye uko byagenda kose n’ibyatubaho byose (we na Simba).Ni we nkesha iterambere ryanjye kuko ubonye aho yavuye muri Tandale ukareba aho ageze ni igisobanuro cy’imbaraga ashyiramo muri ECA”.
Zuchu yakomeje agaragaza ko afite impamvu nyinshi zo kwita Diamond Platnumz umucunguzi we muri muzika, agaragaza ko niyo atamushoramo amafaranga yari kuyashyira mu bindi nabyo bigatera imbere.
Ati:”Kumfasha ni ubundi buryo butuma mubona neza kuko yagombaga guhitamo gufasha abandi cyangwa agashyira amafaranga ye mu yindi mishinga ariko ni njye yahisemo. Reba nawe abahanzi bose banyuze mu biganza bye, bose ubu ni abahanzi bakomeye muri Afurika (EAC), kubw’ibyo rero nzahora muha icyubahiro ukwiriye”.
Yakomeje agira ati:”Akimara kunsinyisha , byamusabye gufata umwaka wose yarahagaritse ibye arimo kunyitaho. Amafaranga ye , yagombaga no kuyubakisha inzu ya Tiffah umukobwa we ariko ni njye yayashyizemo kandi niba ari ikintu kigoye ni ugushora amafaranga mu muhanzi w’igitsina gore. Ikindi gufata umwana wose wahagaritse ibyawe uri kwita kuby’abandi nabyo ni igitambo”.
Zuchu akimara kujya kuba mu rugo kwa Diamond Platnumz, nabwo yagaragaje ko yishimiye kubana n’abana be, ndetse akababera umubyeyi kandi nyamara atari we.
Yagize ati:”Ikindi kintu cyanteye imbaraga ni ukujya kurera abana be yabyaranye na Zari kandi atari abanjye ariko nkababera umubyeyi. Byari bigoye ariko ubu nibakuru ni inshuti zanjye”.
Uku kuba hafi ya Diamond Platnumz cyane , no kuba atekereza ko hari ideni rinini amubereyemo , ni byo bituma iteka agira ishyari kuwundi muntu wese ushobora kwegera Diamond ndetse bigatuma anatekereza ko inshingano yamukoreye mu rugo iwabo, zakabahuje bakabana ariko akabona undi atabyitayeho.
Benshi bavuga ko kuba Diamond nawe atekereza ko yakoreye byinshi Zuchu, ndetse akaba yaramushyizeho igisa n’igihano cyo kumuca amafaranga menshi mu gihe Zuchu yakwifuza kugenda, bituma amufatiranya akabona nta n’impamvu yo kumugira umugore kandi amubona buri gihe.
Kugeza ubu Zuchu ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye , dore ko yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ; Sukari, Wana , Kwikwi, Cheche , Raha , Fire, Nisamehe n’izindi.
REBA HANO KWIKWI YA ZUCHU