Nk’uko mpora mbivuga kenshi, isi ni umubumbe ugira ibyawo ariko by’umwihariko ibihugu bijyenda bikora udushya tudasanzwe dutandukanye.
Hari imijyi itandukanye ku isi iba igiye ifite umwihariko ku buryo byakugora kuwubona ahandi hantu ku isi. Ari nayo tugiye kureba none aha muri iyi nyandiko.
Dore imijyi 10 itandukanye ku isi ifite imyihariko utapfa kubona mu bindi bihugu.
Singapore – Singapore

Muri Singapore ntibyemewe gushyira telephone yawe kuri WIFI y’undi muntu igihe ifunguye, ntubyite ibyoroshye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu.
Igihe uhamwe n’iki cyaha ushobora guhanishwa ihazabu y’amadolari ibihumbi icumi ($10,000), igifungo cy’imyaka 3 cyangwa byombi.
Paris – Ubufaransa

Ujyiye kuvuga imijyi ikaze ku isi ntihazemo Paris haba hari ikibazo, kandi ni umujyi munini, ibi binasobanuye ko hari urujya n’uruza rwinshi rw’ibinyabiziga.
Rero ikintu gitangaje cyane kuri Paris ni uko mu bimenyetso bimenyerewe mu muhandi mu bindi bice cya “STOP” kitagaragara muri uyu mujyi ahantu na hamwe. Icyanyuma cyavanywe mu muhandi mu 2013.
Seattle – Amerika (USA)

America burya nayo ntitandukana cyane n’udushya cyane ko ari igihugu gituwe n’abantu benshi, kuko ubu gituwe n’abaturage barenga miliyoni magana atatu (300,000,000+).
Umujyi wa Seattle ukaba ufite agashya ko kuba ufite imbwa ziruta abana baba muri uwo mujyi. Ubwo nimvuga abana ni abatarageza imyaka 18, ni ukuvuga ngo byakugora kubona umwana kuruta kubona imbwa muri uyu mujyi.
Mexico – Mexico

Mu gihugu cya Mexico muri America y’epfo navuga ko ari umwe mu mijyi iri mu byago byinshi cyane uko imyaka ishira.
Uyu mujyi wubatse ku kiyaga cya Texcoco (Lago de Texcoco), ariko buri mwaka utebera (sink) munsi y’ubutaka nibura metero imwe.
Barcelona – Esupanye

Nawe uri mu bantu babona ko burya kubaka inzu ndende bitinda, kuko nk’uko Wikipedia ibivuga KCT (Kigali City Tower) yatwaye imyaka ijyera kuri 5 kugira ngo yuzure. Ariko ugereranyije n’iyi nyubako yo mugihugu cya esupanye (Spain) ibi ni nk’agatonyanga mu nyanja.
Bazilika yo mu mujyi wa Barcelona yitwa Sagrada Familia yatangiye kubakwa mu kinyejana cya cumi n’icyenda (19) mu mwaka wa 1882, n’ubu iracyubakwa kuko ibikorwa byo kuyisoza biteganyijwe mu mwaka wa 2026 ubwo ikazaba imaze imyaka ijana na mirongo ine n’ine yubakwa (144).
Hari imijyi wowe se wumva ntavuze kandi ifite udushya twihariye? Ni iyihe? Andika muri comments!
Umwanditsi:BONHEUR Yves