Igihugu kirenda guturika kubera intambara ! Joseph Kabila

02/24/25 8:1 AM
1 min read

Nyuma y’imyaka igera kuri 5 atavuga , Joseph Kabila yongeye kumvikana agaragaza ko Igihugu yayoboye kigiye guturitswa n’intambara ikirimo agaragaza ko ishobora no guhungabanya Akarere kose.

Avuze ibi nyuma y’aho Perezida Tshisekedi wamusimbuye avugiye ko Joseph Kabila ari we uri inyuma ya M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi ndetse ikaba yaramaze no kwihuza na AFC na Twirwaneho yavuye mu byo kurinda abaturage ikajya mu byo guhirika ubutegetsi bwa Congo.

Joseph Kabila yagiye avugirwa cyane na Barbara Nzimbi usanzwe ari umuvugizi we, gusa kuri ubu  ikinyamakuru cyandikira muri Afurika y’Epfo cyitwa Sunday Times , cyagaragaje ikiganiro bagiranye.

Joseph Kabila avuga ko nyuma yo gusimburwa na Tshisekedi, ibintu byahise bitangira kuba bibi kuko ngo yarenzwe mu masezerano ya politike yari yumvikanyweho ngo bikaba bigeze aho Igihugu kigiye guturitswa n’intambara z’imbere.

Felix Tshisekedi ari mu ntambara n’umutwe wa M23 ubu umaze kwigarurira uduce twinshi two mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

Joseph Kabila ashinja Tshisekedi kumva ko umutwe wa M23 ari umutwe w’Abanyamahanga udafite impamvu urwana ndetse ngo amahoro akaba atazabonekera kuri M23 gusa.

Go toTop