Igihe Leta ya Congo izaganiriraho na AFC/M23 cyamenyekanye

4 weeks ago
1 min read

Tariki 09 Mata, abahagarariye Leta ya Congo n’abahagarariye AFC/M23 bazahurira muri Qatar mu biganiro bigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo bumaze kuba isibaniro ry’intambara ndetse M23 ikaba ihamaze amezi arenga 2 iyobora ibice byinshi.

Intego y’ibyo biganiro nk’uko ibinyamakuru byabitangaje, ni ugushakira hamwe umuti w’amahoro bikozwe na M23 ndetse na Leta yabo ubwabo dore ko abantu benshi bamaze guhunga ibyabo bakajya mu Bihugu byegeranye na Congo birimo u Rwanda , Uburundi na Uganda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, ku wa 18 Weurwe 2025, bahuriye muri Qatar ku butumire bw’umuyobozi w’icyo Gihugu, akaba ari ibiganiro byabaye ku munsi umwe n’ibyagombaga guhuza M23 na Leta ya Congo muri Angola ariko bikarangira bitabaye kubera ko abandi bayobozi ba M23 bari bamaze gufatirwa ibihano ubuyobozi bwa AFC bugatanga iyo mpamvu nk’iyatumye batajya muri Angola.

U Rwanda, rwakomeje kujya rusaba Leta ya Congo guhagarika imikoranire na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gusa iyo Leta ntibikozwe na cyane ko hari abarwanyi bayo bagiye bagaragara bari kwitwaho n’abayobozi ba Congo mu gihe cy’urugamba rwahuzaga M23 na FARDC , Wazalendo, Ingabo z’Abarundi n’abacanshuro.

Igihugu cya Angola cyikuye mu buhuza bw’u Rwanda na Congo, kivuga ko kigiye kwita ku nyungu rusange z’Umuryango wa African Union kiyobora kuva muri uyu mwaka.

Go toTop