Seahorse ni bumwe mu bwoko 46 bw’amafi mato akomoka ku ifi zizwi nka Hippocampus . “Hippocampus” rikaba izina ry’ikigiriki hippókampos (ἱππόκαμπος)
Umwihariko waya mafi nuko ingabo arizo zitwita umwana ndetse zinakamubyara. Abahanga batekereza ko igituma igitsina gabo aricyo kibyara aho kuba igitsina gore ni ukubera ko mu nyanja zikunze guhigwa n’inyamaswa zinkazi, bityo rero bituma ikigore gikora amagi menshi yo gusama ikigabo nacyo cyikabyara. Kugabana imirimo bituma ubuzima bwubu bwoko butazima.
Mu mafunguro yazo ya buri munsi zirya udusimba duto nka amphipods n’izindi nyamaswa zipfishije. Seahorse ikuze irya inshuro 30 kugeza kuri 50 k’umunsi. Ntabwo zigira amenyo ahubwo zikoresha ubryo bya parasite n’ukuvuga ukunyunyuza amaraso cyangwa andi matembabuzi akungahaye kuntuga mubiri.
Seahorse yahiriwe n’ubuzima iramba imyaka iri hagati y’itatu kugeza kuri itanu .Kimwe nandi mafi menshi, Seahorse ntigira ntigira amaso, amenyo cyangwa igifu. Undi mwihariko ifite nuko ishobora kuryama amaso yazo afunguye . iyo ziryamye zizirika ku kintu kiri hafi yazo zikoresheje umurizo mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato cyanga gutembanwa n’amazi.
Seahorse zigira amabara atandukanye bitewe n’ubwoko ikomokamo
Bitewe n’amabara meza zigira bituma zitera abantu ubwuze ku buryo amafoto yazo akoreshwa nk’imitako
Mu Bushinwa niho bakunze kurya ndetse no kurya isosi ya Seahorse
Abantu bafite amazu mu nyanja bivugwa ko akenshi bishimira amabara ya Seahorse bitewe n’uburyo ihinduranya amabara.
Umwanditsi: BONHEUR Yves