Icyo kunywa wafata nyuma yo gukora massage

03/10/25 7:1 AM
1 min read

Nyuma yo gukorerwa massage hari ibiribwa uba ugomba kurya kugirango umubiri wawe urusheho kumererwa neza dore ko n’ubundi abantu baba bakoresha massage mu rwego rwo kugirango umubiri wabo urusheho kuruhuka neza.

Murekatete Odette inzobere mu buganganga ngororamubiri avuga ko umuntu umaze gukorerwa massage aba agomba kujya ibiribwa bimufasha kurushaho kumererwa neza kugirango iyo massage yakorewe irusheho kugira umumaro.

Kunywa amazi arimo ubuki n’indimu : Ufata amazi y’akazuyazi yuzuye igikombe ugakorogeramo ikiyiko cy’ubuki n’umutobe wo mu ndimu imwe, ubuki bwamara gukora neza ukayanywa.

Ayo mazi ushobora no kuyannywa igihe wumva ufite umunaniro ukabije kuko afasha umubiri kuruhuka. Ku bantu bakunda kugira umunaniro cyane ayo mazi uyafata mu gitondo ukibyuka, ndetse no ku bandi bantu basanzwe arabafasha bakirindwa bumva bamerewe neza.

Amazi arimo umucyayicyayi (citronelle) : uteka amazi ukayatekana n’umucyayicyayi ukayanywa nta kindi kintu ushyizemo. Ushobora kuyanywa ashyushye cyangwa se ukayanywa yahoze.

Kunywa amazi arimo menthe : Menthe nayo inyobwa mu mazi agafasha abantu bafite umunaniro ikaba inyobwa kimwe nuko banywa umucyayicyayi.

Amata arimo ubuki : Mu mwanya wo gushyira isukari mu mata byabya byiza ushyizemo ubuki ugahita uyanywa kuko ayo mata atuma wumva umerewe neza

Ibyo binyobwa twavuze haruguru ni byiza ko ubinywa umaze gukorerwa massage ariko no mu buzima bwa buri munsi ibyo binyobwa bifasha umubiri unaniwe kongera kumererwa neza dore ko muri iyi minsi abantu benshi baba bafite umunaniro udashira.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop