Nyuma yo gufungura konti ya X ya Joseph Kabila bikozwe na Nzimbi Barbara Umujyanamawe mu by’itumanaho , hashize amasaha abiri imaze kugira abayikurikira barenga 19,000 ihita ikurwa ku murongo . Benshi bahise bavuga ko bikozwe na Felix Tshisekedi gusa abahanga hari icyo bavuga gitandukanye nabyo.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batumvikana n’uruhande rwa Felix Tshisekedi na Politike ye inengwa n’abatari bake kubera uburyo Igihugu cyuzuye intambara kuva Joseph Kabila yava ku butegetsi, ntabwo bigeze bashidikanye ku byo kuba ari ‘Reports’ nyinshi zakozwe n’abambari be badashaka ko Kabila nawe yinigura.
Ku rundi ruhande abandi badafite aho babogamiye bahamya ko bishobora guterwa na ‘Reports’ nyinshi z’abashaka ko isibwa kandi na none bigaterwa n’uko konti imaze amasaha make ikozwe hanyuma ikihuta cyane mu bayikurikira bagatinda no gukora ikizwi nka ‘ID Verification’ bityo igakurwaho by’igihe gito.
Bahati Kasimbi yagize ati:”Konti yakozwe mu masaha abiri yari igize abayikurikira barenga 19,000. Argolithm niyo yayifunze kuko batinze gukora ID verification. Nibamara gukora igenzura ryayo irafungurwa yongere ikore”.
Yakomeje agira ati:”Uwakoze iyi konti, yaguze ‘Bluebadge’ y’amadorari 110 , itanga amahirwe yo kwiyongera no kwihuta cyane kwa konti mu bayikurikira mu gihe gito. Ibi nabyo rero bituma Argolithm yikanga igahita ihagarika konti kuko iba ibona bidasanzwe”.
Ibi kandi birasa neza n’ibyatangajwe na Barbara Nzimbi wavuze ko konti ya X ya Joseph Kabila Kabange yahagaritswe na Argolithm kubera uburyo yihutaga mu bayikurikira.
Ati:”Kubera uburyo umubare w’abakurikira konti wihutaga, bahise bayihagarika bikozwe na Argolithm. Konti ya Senateri Joseph Kabila irongere ikore neza nyuma ya Verification”.
ARGOLITHM NI IKI ? : Ubusanzwe Argolithm ni amategeko aba yarashyizweho naba nyiri urubuga agomba gukurikizwa. Akamaro ka Argolithm kuri X , ni ako gutuma ibyashyizwe kuri uru rubuga n’urumo kurukoresha bigera kure.
N’ubwo bishoboka ko abantu batanga konti ya Joseph Kabila Kabange , n’uburyo yihutaga ni impamvu nyamukuru zo gutuma ihagarikwa.