Advertising

Ibyo yavuze kuri Trump byatumye afungwa igitaraganya

01/25/25 20:1 PM
1 min read

Umugabo wo muri Florida yafunzwe nyuma yo gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyanbaga ze bikagaragara ko bwibasiraga Donald Trump warokotse amasasu ubugira kabiri.

Polisi yo Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, niyo yatangaje aya makuru y’ifungwa ry’uyu mugabo , witwa Shannon Deparraro Atkins washyize ubutumwa ku mbuga Nkoranyambaga ze, yibasira Donald Trump (Commander In Chief).

Atkins w’imyaka 46 y’amavuko yafatiwe ahitwa Palmer Beach ku munsi wo ku wa Gatanu ku isaha ya Saa 7:30’.  Ubutumwa bwamufungishije ni ubwo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze , aho yagize ati:”Amerika ikeneye isasu rimwe ryo kubikwa neza”.

Nyuma y’amasaha ane apositinze ibyo , Atkins yagaragaje ko Elon Musk yamufungiye konti ye ya X. Yagize ati:”Konti yanjye ya X bayifunze,  kubera ko nizera , nkasenga ngo hagire unyica. Amateka ashobora kwisubira kuko ntabwo twari twigeze twumva ubwicanyi no mu myaka yabanje”.

Yakomeje agira ati:”Amasasu nyabuna ! Yesu tabara Amerika”. Nyuma gato y’uko Trump arahira, Atkins yifashishije ifoto ya Donald Trump n’umugore we, yaragize ati:”Nizereko barasubirana vuba”.

Ubwo Atkins yafatwaga yashinjwe gukoresha ibiyobwenge na cyane ko mu ifatwa rye habayemo irasana. Bije kandi nyuma y’aho Donald Trump arokotse isasu yarasiwe mu bikorwa byo kwiyamamaza bikongera gusubira ubugira kabiri.

Isoko: NYP

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop