Advertising

Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na João Lourenço kuri telefoni

11/29/24 11:1 AM

Ku wa 28 Ugushyingo 2024, Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço yahamagaye kuri telefoni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ni nyuma y’ibiganiro Perezida João Lourenço yagiranye na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa Gatatu nk’imwe mu nshingano yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza w’ibihugu byombi.Ibiro bya Perezida João Lourenço byatangaje ko yahamagaye Perezida Kagame ku gicamunsi cyo ku wa Kane, akaba ari indi ntambwe itewe nyuma yo kwemeza inyandiko y’Ibikorwa bya Gisirikare (Concept of Operations/CONOPS) yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyo nyandiko yemejwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC yateguwe ku bufasha bwa Perezida João Lourenço nk’umuhuza, ikubiyemo imbaraga zihujwe zo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano wa RDC n’uw’u Rwanda.

U Rwanda ruhamya ko rufite inyungu ihambaye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko rukagaragaza impungenge z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Muri iki cyumweru kandi, Perezida João Lourenço yari yakiriye n’intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, baganira ku rugendo rw’amasezerano ya Luanda.

N’ubwo hari imbaraga zikomeje gushyirwa mu rwego rwa Dipolomasi, imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke, by’umwihariko inyeshyamba zahanganye n’ingabo za FARDC mu gace ka Kikubo muri Teritwari ya Lubero kuri uyu wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“kora iby’ingenzi mu bihe by’umuhangayiko”, OMS yatanze inama 6 mugihe ufite stress

Next Story

Dushimimana Lambert yaherekanyije ububasha na Guverineri mushya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop

Don't Miss