Ibyo abagore biteze ku butegetsi bwa Papa Leo XIV

7 hours ago
2 mins read

Mbere y’uko aba Umuyobozi wa Gatolika ku Isi , Robert Francis Prevost , yari Karidinali ndetse mu bo yari akuriye hakaba harimo n’abagore bamushimira uko yabashyiraga imbere kandi akubaha ibitekerezo byabo. Aba bagore bashimangira ko n’ubundi bamwizeyeho gukomeza urwo rukundo no kuzabazamura mu ntera mu Buyobozi bwa Kiliziya.

Karidinali Prevost yari umwe mu bari bafite intekerezo nkiza Papa Francis mu byerekeye gushyira abagore imbere ndetse bakanahabwa inshingano i Vatican gusa ni umwe mu bavuze ko umugore adashobora guhabwa Ubusasaridoti n’ubwo yakunze gukorera cyane muri Peru aho abagore bari mu bayoboraga amatsinda y’abakirisitu cyane gusa kuri ubu ngo akaba atarigeze agaragaza aho ahagaze ku bijyanye n’uko abagore bazagira uruhare mu mirimo ya gipadiri cyangwa indi mirimo.

N’ubwo ari uko bimeze, abagore bakoranye bya hafi na Prevost, bagaragaza ko bakunze uburyo ayobora, uburyo yumva ibitekerezo by’abandi n’uburyo abishyira mu bikorwa. Aba bagore baganiriye na Associated Press bavuga ko nka Papa , Leo azakomeza guteza imbere uruhare rw’abagore mu buyobozi bwa Kiliziya n’ubwo ngo bizaba bidahagije ari ubuyobozi bufite aho bugarukira.

Maria Lia Zervino umwe mu bagore bagizwe abayobozi bashinzwe Abepisikopi i Vatican muri 2022 , ahawe izo nshingano na Papa Francis, akaba ari we ugenzura abakandida bashobora kugirwa abepisikopi , yatewe ishema n’uko Prevost yagizwe Papa agaragaza ko yishimiye icyubahiro yamuhaye we n’abandi bagore bari mu buyobozi i Vatican n’uburyo yubaha ibitekerezo byabo, bityo ngo bikaba bibaha icyizere ko bizakomeza kugenda neza.

Yagize ati:”Nemera ko Papa Leon adakeneye kwiga uko bakora by’umwihariko akorana n’abagore abumva, abatega amatwi ndetse abashyira no munama zifata imyanzuro kubera ko ubusanzwe niko akora”. Uwo mugore wo muri Argentine ni we uyoboye umuryango wa ‘World Union of Catholic Women’.

Zervino avuga ko Leo azakomeza gukorera mu birenge bya Papa Francis no mu mavugurura ye na cyane ko na we yashyiraga imbere abagore. Yakomeje agira ati:”Ni umugabo uciye bugufi, ni umunyamahoro, iteka uhora wisekera kandi tukabona inseko ye ituruka muri we imbere atari ukwijijisha”.

Muri 2023, ubwo Prevost yabazwaga n’abanyamakuru ku bijyanye n’Ubuyobozi bw’abagore muri Kiliziya , yasubije ko ari “Ari igikorwa kigifite urugendo” kandi ko bizakomeza kujya birebwaho ko “Abagore bafite akamaro ko bashobora no gutanga umusanzu ukomeye cyane mu buzima bwa Kiliziya mu nzego nyinshi zitanduakye”.

Yakomeje agira ati:”Ntekereza ko twezi tuzi neza umurage w’igihe kirekire wa Kiliziya Gatolika kandi ko umuco w’Intumwa ubosbanura mu buryo bweruye cyane cyane iyo tuganira kuguhabwa Ubusasaridoti ku bagore”.

Ubusanzwe abagore bo muri Kiliziya bakora imirimo itandukanye mu bigo by’amashuri yabo, ibitaro n’ahandi , gusa bakunze gusaba ko nabo bajya bahabwa izindi nshingano zisumbuyeho bikarenzwa amaso bigendanye n’ibyo Kiliziya igenderaho.

Papa Francis yari yashyizeho amatsinda yagombaga kwiga kubirebana niba abagore bajya bahabwa inshingano z’abadiyakoni baba bafite inshingano nk’iz’abapadiri gusa nyuma aza kuvuga ko kuba inshingano bishobora guteza ikindi kibazo aho kugira ibyo gikemura.

Ati:”Ntabwo byoroshye ko ubu ngubu , twakwifata ngo tuvuge ko hari ibyo tugiye guhindura kuko umuco wa Kiliziya umaze imyaka irenga 2,000”.

Abadiyakoni bahabwa isakaramentu y’ubusasaridoti yo ku rwego rwa Mbere , aho bashobora kuyobora imihango y’ubukwe , batisimu n’ibarura ry’abapfuye. Barigisha ariko ntabwo bemerewe gutura igitambo cya misa. Abagabo bashatse bashobora guhabwa Ubudayakoni ariko abagore ntabwo babyemerewe.

Karlijn Demasure umwarimu muri Kaminuza ya St Paul muri Leta ya Ottawa ndetse akaba yarakoranye na Prevost imyaka myinshi, yasobanuye ko Prevost wagizwe Papa , ashobora kuzashyira ababikila muri icyo cyiciro kubera ko ngo ari umuntu wumva cyane.

Yagize ati:”Prevost arumva cyane , kuko yumva ibyo abantu bavuga nta byange kandi yanabyanga , akabivuga mu buryo butuje”. Yavuze ko kandi Prevost ari umuntu wumva , utuje kandi witegereza cyane ukora ibintu bye mu ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop