Aline Sano Shingiro wamamaye nka Alyn Sano, ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda ubikunda cyane ndetse akanaharanira guterimbere.Uyu muhanzikazi ni umwe mu bifuza gutwara Grammy Awards cyane.
Aline Sano Shingiro, yatangiye umuziki asubiramo indirimbo z’abandi ibizwi nka ‘Cover’, cyakora ahagana muri 2010, atangira ku mugaragaro nk’uko abyivugira. Alyn Sano, agitangira umuziki , yahise amenyekana ndetse awisangamo kuko yari asanzwe aririmba muri Korali y’ishuri yigagaho mu Karere ka Ruhango.
Mu mwaka wa 2015, Aline Sano Shingiro nibwo yahinduye ibitekerezo, ava muri Korali yo muri icyo kigo cy’Abandivantiste b’umunsi wa Karindwi. Yahisemo gusezeye muri Korali ubwo yagiraga ibyago , umuvandimwe we akagwa mu mpanuka, agatabarwa n’abantu bo hanze batari abo mu Itorero by’umwihariko muri Korali kandi yari yizeye ko aribo bamuba hafi kuva ubwo agahita abona ko akwiriye gusezera ibya Korali akajya muri muzika ye ku giti cye nk’uko Wikipedia ye ibigaragaza.
NI GUTE ATEKEREZA KO AZEGUKANA GRAMMY AWARDS ?
Si we muhanzi wenyine hano mu Rwanda ufite indoto za Grammy Awards kuko n’abarimo Bruce Melodie , batangaje ko icyo barangamiye ari Grammy Awads.Kuba baratoboye si uko ari bo bonyine , kuko n’abandi baba bifuza iki gihembo gisa n’igihetse ibindi muri muzika Nyarwanda.
Alyn Sano yagize ati:”Njyewe ngize nk’amahirwe nkayitwara cyangwa haba umuhanzi Nyarwanda , ariko atari abahanzi Nyarwanda nkaba Stromae. Abahanzi Nyarwanda nyine twebwe tukivunika, akayitwara nanjye naba numva ari ishema ryanjye. Rero, mfite izo nzozi z’uko bizakunda.Yaba kuri njye , abo nzafasha cyangwa se no ku ba nkuriye”.
Alyn Sano , yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Kontorora, Naremewe Wowe, For Us, Rwiyoborere, We The Best, Head n’izindi.Yakoranye n’aba Producer batandukanye barimo; Santana Sauce , Prince Kiiz, Sano Panda, Yeah Man, Kenny Vybz, Pastor P, n’abandi.
Alyn Sano, yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo. Twavuga nka ‘Voice Africa,..
Impamvu nyamukuru ituma abahanzi Nyarwanda batangira kwiyumvamo gutwara Grammy Awards, ni uko bafite amakuru y’uko ishobora kuzatangirwa mu Rwanda cyangwa hagashyirwamo icyiciro cy’abahanzi b’Abanyarwanda na Afurika by’umwihariko , abakoze neza mu Rwanda , bakaba bakwisangamo.