Advertising

www.umunsi.com: Jolie na Brad Pitt

Ibya Angelina Jolie n’umugabo we Brad Pitt byakomeje kuzamba

12/01/24 6:1 AM

Mu gihe Angelina Jolie na Brad Pitt bari mu manza za gatanya yabo, bakomeje kugirana amakimbirane ashingiye ku bana bato batandatu (6), aho uyu mugabo ashinja umugore kubamwima ndetse akanabakoresha nk’iturufu mu rukiko.

Ibyamamare bibiri byo muri Sinema, Brad Pitt na Angelina Jolie babaye ‘Couple’ ikomeye i Hollywood kuva mu 2004 kugeza mu 2016 ubwo batandukanaga, bakinjira mu manza za gatanya kugeza n’ubu bakiburana. Aba bombi bari barahawe akazina ka ‘Brangelina’ bisobanura amazina yabo afatanije, ibyabo bikomeje gufata indi ntera aho kugeza ubu Brad Pitt yashyikirije impapuro urukiko rwa Los Angeles avuga ko Angelina yamwangishije abana babo ndetse ko ari kubitwaza nk’iturufu.

Brad Pitt uri mu bakinnyi ba filime bakomeye, yavuze ko umwaka ugiye gushira Angelina Jolie yaranze ko abana babo ko bamusura ndetse amushinja ko yakoze ibishoboka akabamwangisha. Yatanze urugero ku mukobwa wabo Shiloh Jolie-Pitt uherutse kuzuza imyaka 18 agasaba urukiko ko rwamukuraho izina rya Se ‘Pitt’ kuko ntaho ashaka ko bongera guhurira.

Brad kandi yavuze ko mu minsi ishije ubwo umuhungu wabo Pax yakoraga impanuka Angelina yamwangiye ko ajya kumusura. Akomeza avuga ko Angelina Jolie yamwangishije abana be ndetse ko ariwe wabwiye umukobwa wabo kwikuraho izina rye ‘Pitt’, avuga ko ari ibintu byamubabaje cyane. Gusa ku ruhande rwa Angelina Jolie aherutse gutangaza ko kuba abana baranze Se atabigizemo uruhare kandi ko Brad Pitt ari amakosa ye kuba abana baramurakariye nyuma y’uko bamubonye akubitira nyina mu maso yabo.

Uretse ikibazo cy’abana gikomeje guteranya Angelina Jolie na Brad Pitt, banafite ikindi kibazo cyo kuba barananiwe kumvikana ku igurushwa ry’uruganda rukora umuvinyo mu Bufaransa. Jolie yanze ko barugurisha mu gihe Pitt we ashaka ko barugurisha bakabona gusinya gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Angelina Jolie yavuze ibanga rye abantu benshi batamenye

Next Story

Conor McCregor aricuza kuba yaraciye inyuma umugore we

Latest from HANZE

Go toTop