Perezida wa Burkina Faso , Ibrahim Traore yavuze ko ibinyamakuru bikomeye birimo na Jeune Afrique, byaka amafaranga menshi ibihugu byo muri Afurika kugira ngo babivuge neza. Uwo muperezida ukiri muto, yahamije ko afite ibimenyetso by’icyo kinyamakuru kimwaka ruswa.
Mu magambo ye agaruka kuri iki kinyamakuru cyandikira mu Bufaransa, Ibrahim Traore yagize ati:”Ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko Jeune Afrique byaratwatatse muri 2022 na 2023. Bakoresheje inzira nyinshi kugira ngo batugereho bagamije kutwishyuza ngo basukure izina ryacu. Twarabyanze kandi ntabwo babihakana kuko dufite ibimenyetso mu rugo”.
Yakomeje agira ati:”Benshi mu bayobozi b’Ibihugu bagwa muri uwo mutego. Bishyura amafaranga menshi buri Kwezi, kugira ngo bavugwe neza. Ntakindi kibabeshejeho. Iyo ubishyuye , barabeshya kugira ngo bakuvuge neza. Niba Abanyafurika bashaka gutera imbere , bakwiriye guhagarika kumva ibyo binyamakuru bibeshya”.
Mu gusubiza Ibrahim Traore binyuze mu muyobozi w’Icyo kinyamakuru Marwane Ben Yahmed , yahakanye ibyo byose icyo kinyamakuru cyashinzwe mu 1960 ayoboye cyarezwe.
Marwane , yagaragaje ko Traore avuga nabi buri wese ushaka kugaragaza ko adashoboye ndetse ko yagiye bitemewe n’amategeko n’uburyo akora ihohotera , akangiza Demokarasi ya Burkina Faso mu gihe gito ntarangize imitwe y’iterabwoba.
Amakuru avuga ko kandi Igihugu cya Burkina Faso itabanye neza n’itangazamakuru muri rusange kuko kuva muri 2023 ikinyamakuru Jeune Afrique cyaciwe muri icyo Gihugu kubera kugereka ibyaha ku gisirikare.
