Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibiti bigera kuri 1,000,000 bitemwa buri mwaka n’abantu batandukanye bakabijyana mu bwiherero kwihanagura nyuma yo kwibohora.Nyuma yo kubona ko bikabije kuva mu 1985 bamwe batangiye guhinga ibyatsi bikoreshwa mu bwiherero gusa
Mu gace ka Meru mu Mujyi uri mu Burasirazuba bwa Kenya uwitwa Benjamin Mutembei yatangiye umushinga wo guhinga igihingwa cyitwa ‘Coleus Barbacuts’ kizwi cyane nka ‘Pletctranthus’, akaba ari igihingwa ubusanzwe gikoreshwa mu buvuzi no mu bushakashatsi by’umwihariko ki kaba gikoreshwa cyane mu bwiherero n’abantu batandukanye.
Uyu mugabo avuga ko yatangiye guhinga iki gihingwa muri 1985.
Ati:”Iki gihingwa nacyigiye kuri ‘Nyagokoru’ wanjye kandi kuva icyo gihe ni cyo nkoresha. Kiroroshye cyane kandi kigira impumuro nziza”.
Iki gihingwa cya Pletctranthus gishobora guhingwa ku buso bungana na 2m kandi kigatanga n’impapuro zisanzwe zikoreshwa mu bwiherero.
Ni igihingwa kigira amababi afite ubwoya buto buto kandi budakakaye ki kagira impumuro nziza, akaba ari nayo mpamvu gikoreshwa mu bwiherero n’abantu batandukantu nyamara batazi ko ari na cyo kivamo impapuro zo mu bwiherero gusa aho kitazwi hakaba hakoreshwa ibindi biti bifatwa nko kwangiza ibidukikije.

Benjamin yakomeje agira ati:”Iki ni cyo gikoresho cyo mu bwiherero cya Afurika mu myaka myinshi ishize, kuko buri umwe wese iwanjye ni cyo akoresha kuko tugura impapuro zo mu bwiherero iyo Pletctranthus byose byarangiye no mu murima”.
Igihingwa cya Pletctranthus cyabaye igisubizo cyo kwisanga nawe ari umucuruzi kimwe n’abandi mu gihe ibindi bihingwa bivamo impapuro zo mu bwiherero bitoroshye ko byambuka ngo bigera muri Kenya kubera umusoro wazamutse.
Benjamin yagaragaje ko n’ubwo icyo gihingwa gikora neza ariko ngo hakiri urubyiruko rutari rwa kimenya.
Ati:” Pletctranthus ni zo mu mpapuro zo muri Toilet za Afurika ariko hari abakiri bato batari bakimenya, gusa ni cyiza kuko ntabwo kibangamira ibidukikije”.
N’ubwo nta mibare yari yashyirwa hanze igaragaza umubare nyirizina w’abantu bakoresha ibi byatsi , ariko byasobanuwe neza ko ari cyo gikoreshwa cyane muri Afurika muri rusange.
Undi witwa Odhiambo yatangaje ko ibibabi bya Pletctranthus bingana n’impapuro zo mu bwiherero mu bugari.
Ati:”Ibibabi bya Pletctranthus bingana n’impapuro zo mu bwiherero ari nabyo bituma biba byiza ko tubikoresha bikanatworohera”.