Mu gitabo cyanditswe na David Servan Schreiber yise ‘’Anticancer sur la relation entre cellules cancéreuses et aliments’’ kigaragaramo ibiribwa bitagomba kubura mu mafunguro,birinda umugore kwibasirwa n’iyi kanseri,dore ko muri iyi minsi usanga abagore bakunze kwibasirwa na kanseri zifata amabere
Muri iki gitabo bivugwa ko ibiribwa cyane cyane ibinyampeke ndetse n’ibiribwa bidafite amasukari menshi ari bimwe mu birinda kurwara iyi kanseri ariko cyane cyane ibi bikurikira
Ibiribwa umugore agomba kurya kenshi
Umugati ukoze mu binyampeke bitandukanye nibura by’ubwoko bugera kuri bune,ukawurya buri munsi uba wigabanyiriza ibyago byo kurwara iyi kanseri
kurya umutsima cyangwa ubugari bw’amafu y’umweru,nabyo ni kimwe mu brinda kanseri y’amabere
kurya umuceri w’umweru kuburyo utabura mu mafunguro y’umugore ya buri munsi
kunywa igikoma cy’ingano cyangwa umutsima wazo
kunywa tanawizi mu cyayi,ndetse n’icyayi cya thé vert,ndetse ntiwiyibagize gukamuriramo indimu,buri munsi nabyo bituma utarwara iyi kanseri y’amabere
Kurya nibura urubuto rumwe nyuma yo gufata amafunguro cyangwa ukarya shokola imwe
Ibi nibyo biribwa by’ingenzi birinda umugore kwibasirwa na kanseri y’amabere nkuko iki gitabo kibisobanura mu bushakashatsi bwakozwe na David Servan Schreiber,aho avuga ko umugore ubasha kubona aya mafunguro buri munsi adashobora kurwara iyi kanseri.
Umwanditsi:BONHEUR Yves