Advertising

Ibintu byafasha umukobwa wagumiwe kubona umusore umushyira mu rugo

13/08/2024 02:37

Nyuma yo kurebera hamwe uko umusore yakwifasha kubona uwo bazabana mu gihe aba abona imyaka yamusize,  muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko umukobwa yabyitwaramo.

Umukobwa umaze kugera mu myaka mikuru abana n’ipfunwe cyane iyo atari yabona umugabo.Biragoye kubona umukobwa w’imyaka 40 kuzamura uvuga ko adakeneye umugabo cyangwa ko hari uwo adashaka ko amutereta.Benshi muri iyi myaka baba baramaze kwiheba ku byerekeye ku gushaka ku buryo baba batangiye gutekereza ko batazigera babona abagabo.

Uyu mukobwa wamaze kwiheba rero hari icyo asabwa kugira nya mbere mu buzima bwe ndetse akabiha umwanya uhagije nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Mukobwa kuba ugeze muri iyo myaka si uko uri mubi cyangwa udakunditse cyangwa udashamaje kuko ushobora gusanga ari amahitamo yawe ariko kuri ubu ukaba ukeneye kugira umuryango.

ESE UYU MUKOBWA YAKWITWARA GUTE , NI IKI YAKORA ?

1.Gukomeza kwiyitaho gusa neza. Iki nicyo kintu cya mbere uyu mukobwa akeneye gukora.Mu gihe uri umukobwa ukaba ubona imyaka irimo kugusiga, si byiza ko wiheba ngo utekereze ko byarangiye. Oya ! Fata umwanya wawe , wiyiteho rwose, wambare neza, ndetse ukunde no guca mu bandi utuje utihuta. Ibi bizatuma urebwa n’abatari bake , bashobora kuvamo uwawe.Muri uku kwiyitaho, harimo kwambara neza, kwisiga , kwita ku musatsi, n’ibindi ushobora kwitwaza bikakugira mwiza.

2.Kwigirira icyizere.Ikinyamakuru cyitwa ngo ‘Mywellnesshub.com’, kivuga ko umukobwa ugeze muri iyi myaka abagomba nanone kwigirira icyizere. Mu bintu byose ukora, uta ku cyizere muri rubanda no mubo mwirirwana.Ntu gatume hari umenya ko ubayeho nabi cyangwa wabuze umugabo. Haba mu nzira, gira icyizere ibintu byose aba ari wowe ubikora neza kurenza abandi.

3.Ba umuntu mwiza. Ukwiriye kuba umwana mwiza kuri bose. Niba ukeneye umugabo urasabwa kugira umutima mwiza kuko umugore akurwa ku nzira. Umuntu muzahura akabona umutima wawe mwiza n’uko urimo kumufasha utamuzi, bizamukurura kugeza ageze mu mutima wawe akubwire ko yagukunze.

4.Iga guteka no gukora indi mirimo. Ese utekereza ko umukobwa utagira icyo yitaho ku mirimo yo mu rugo azabona umugabo byoroshye ?? Igisubizo ni Oya ! Kugira ngo ubone umugabo ni uko ukwiriye kuba uzi imirimo yo mu rugo.

5.Ba wowe. Muri byose rero, urasabwa kuba wowe, umukobwa uba wifuza kuba runaka kugira ngo runaka amubone uwo birangira nabi.Niba ukeneye umuntu mukwiranye ni uko uba wowe. Haba mu myambarire , mu migendere ndetse no mu buryo uvuga cyangwa uhagarara, ba wowe.

6.Irinde amagambo y’abaguca intege. Ikintu kigora cyane abakobwa bagumiwe ni amagambo y’abo baturanye , abo bakorana cyangwa bahurira mu iguriro. Uretse wowe , ntawundi uzi imvune zawe n’imihangayiko ufite. Gerageza ube wowe kandi ubikorere uzamubona mwiza.

Mu gihe wagize ikibazo , igitekerezo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru  nyura kuri Email yacu Info@Umunsi.com utwandikire.

Previous Story

Kenya : Imodoka ya gisirikare yakoze impanuka 25 barakomereka

Next Story

Lenna Stark yahishuye ikintu gikomeye akundira Alan Walker

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop