Ibintu 5 ugomba kumenya mbere yo gushinga YouTube Channel

02/27/25 21:1 PM
2 mins read

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga tugezemo, abantu benshi bifuza gukorera amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga. YouTube ni bumwe mu buryo bufasha abantu benshi gukorera amafaranga ndetse bamwe bakaba barabaye abakire kubera amafaranga bahembwa na YouTube.

Nibyo rwose! Kandi birashoboka! YouTube Channel ishobora kugufasha gukorera amafaranga. Ndetse hari abantu benshi babigezeho bashobora gukorera amafaranga menshi.

Ariko n’ubwo hari abakura amafaranga kuri YouTube, ntabwo ari bantu bose bashobora gukorera amafaranga kuri YouTube. Ku bantu 100 bagerageza gukorera amafaranga kuri YouTube, nibura abari hagati ya 5% na 2% bonyine nibo bashobora kugira amahirwe yo kujya muri gahunda yo guhembwa na YouTube.

Ni ukuvuga ko nibura 95% by’abantu bafite “YouTube Channel” batagira ayo mahirwe yo guhembwa na YouTube, ariko ntibibuza kuba bakorera amafaranga kubera wenda kwamamaza ibikorwa byabo cyangwa serivisi zabo.

Mu nkuru uyu umunsi twabateguriye tugiye kubabwira ibintu 5 ugomba kwitondera igihe uteganya cyangwa ugiye gutangira “YouTube Channel”.

1) Wishinga “Youtube Channel” ugamije gusa kuzahembwa na Youtube

Abantu benshi bashinga Youtube Channel bagamije gusa kubona “Views” na “Subscribers” kugira ngo bazahembwe na YouTube. N’ubwo guhembwa na YouTube biri mu buryo bumwe bwo gukorera amafaranga, iyo ari byo ushyize imbere hari igihe bidakunda cyangwa ukazamara igihe kinini utaruzuza ibisabwa kugira ngo utangire guhembwa na YouTube.

2) Hitamo neza ibyo YouTube Channel yawe izajya ivugaho kandi by’umwihariko.

Ibi nibyo dukunda kwita mu Cyongereza “niche”. Niba ushaka gushinga YouTube Channel ikagufasha gutera imbere no gukorera amafaranga, ni byiza ko uhitamo “topics” zihariye uzajya uvugaho. Si byiza ko uvuga ku bintu byose icyarimwe.

Hari umuntu usanga yarashinze Youtube Channel akavuga ku makuru agezweho, akavuga ku mupira w’amaguri, akavuga umuziki, akavuga ikoranabuhanga n’ibindi byinshi. Bene iyo Channel biba bigoye ko yatera imbere kuko nta mwihariko w’ibyo ivugaho ifite.

Niba rero ushaka gushinga YouTube channel, reba ingingo imwe cyangwa ebyiri uzajya wibandaho.

3) Ntuzigane abandi, shaka umwihariko wawe

Irindi kosa abantu bashanga YouTube Channel bakora ni ukwigana abandi. Niba ushaka gushinga YouTube Channel, ugomba gushaka umwihariko wawe haba muri “Niche” uvugaho cyangwa mu buryo bwo gukora video ushyira kuri Channel yawe.

Iyo ukoze Channel wiganye abandi, ugeraho ugasanga ari nko guta igihe, ukazamara n’imyaka itanu utaratangira guhembwa na YouTube.

4) Koresha YouTube Channel wamamaza ibikorwa cyanga serivisi zawe

Ubundi buryo bwiza bwo gukoresha YouTube Channel ni ukwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa byawe. Nk’uko twabivuze mu ngingo ya mbere, YouTube ni uburyo bwiza kandi buhendutse bwo kumenyekanisha serivisi utanga cyangwa ibicuruzwa byawe. Bityo, n’iyo YouTube itaba yaguhembye amafaranga yayo, nawe wakorera amafaranga kubera ko wamamaje cyangwa ukamenyakanisha ibikorwa byawe.

5) Guhora wiyungura ubumenyi bujyanye no gukoresha YouTube

Niba wiyemeje gushinga YouTube Channel, kugira ngo itere imbere nawe iguteze imbere ugomba guhora wiyungura ubumenyi. Ugomba guhora wiga ku buryo YouTube ikora, uko bakora Videos zikurura abantu benshi n’ibindi.

Ugomba kwiga kandi kumenya guhitamo ibyo ushyira kuri Youtube Channel yawe n’ibyo udashyiraho.

 Muri make, ugomba guhora ujyana n’igihe kandi wiyungura ubumenyi bushya mu gukoresha ikoranabuhanga cyane mu gukora ‘videos” no gukurikirana amakuru agezweho ku mikoreshereze ya YouTube.

Mu gusoza, hari abantu benshi bagerageje gukorera amafaranga kuri YouTube ariko biranga. Abenshi bahise babivamo, abandi nanubu baracyagerageza, bamwe bizakunda ariko abenshi ntabwo bizakunda. Uko niko kuri.

Inama twabagejejeho muri iyi nkuru zizakurinda guta igihe kuri YouTube, ahubwo zigufashe kuba wakorera amafaranga mu buryo bworoshye.

Go toTop