Umuhanga mu mibanire n’abantu Bronnie Ware ubwo yandikaga igitabo (The Top Five Regrets of the Dying), bintu bitanu abantu bicuza mbere yuko bapfa. yagaragaje ko ibyo benshi tumaranira bigenda bihinduka ubusa uko imyaka igenda ishyira indi.
Mugihe uki umwana uba wumva ukennye amafaranga kuruta ibindi byose,mugihe ugimbutse ugasanga wifuza igihe gihagije ngo ugere kuri byinshi, ariko wisanga umaze gusesha akanguhe aho uba ukennye imbaraga kurusha ibindi byose.
Bronnie Ware ubwo yakoraga kwa muganga ndetse akamara igihe kinini aganira n’abantu basigaje iminsi micye ngo batabaruka aho yabasangaga mu bigo byabo.
Yaje gushyira ku mugaragaro ibintu 5 abantu bakunze kwicuza bitewe nuko batabihaye umwanya mu buzima bwabo kandi byaragafashe iyambere.
Ibyo bintu byose yabyanditse mu gitabo kimwe ndetse atanga n’inama zo kwirinda kubatwa n’ubutunzi ndetse n’amafaranga cyane ko atari mubyo abantu bicuza.
Ibintu bitanu abantu bicuza iyo bagiye gupfa ni ibi bikurikira:
1.Iyo nza kuba narabayeho ubuzima bw’ukuri.
2. iyo nza kuba ntarabaye umucakara w’akazi.
3.Iyo nza kuba narabashije kugaragaza ibyiyumviro byange byose.
4. Iyo nza kuba naragumanye inshuti zange nkazibonera umwanya
5. Iyo nza kuba narahisemo kwishima nk’amahitamo shingiro y’ubuzima bwange.