Ibihugu by’amahanga byasabwe guhagarika gucumbikira abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

4 weeks ago
1 min read

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Martin Ngoga , yongeye kwibutsa amahanga ko adakwiriye gukomeza gucumbira abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Martin Ngoga , yatanze ubwo butumwa ku wa 01 Mata 2025, mu nama mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuro yo 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nama yabereye muri Kenyetta International Convention Center mu Mujyi wa Nairobi. Ni inama yitabiriwe n’abantu barenga 500 barimo abadipolomate, abanyeshuri, abanyarwanda baba muri Kenya n’inshuti z’u Rwanda.

Martin Ngonga , Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bireba Isi yose kandi bidakwiye guha icyuho, ahashobora kuva ingengabitekerezo ya Jenoside yatuma hari ahandi byongera kuba.

Yagaragaje ko abagize uruhare muri Jenoside bakomeje kwihisha mu mahanga bakwiriye kugezwa imbere y’ubutabera kuko hari ibimenyetso bishimangira uruhare rwabo.

Yavuze ko kandi ibyabaye mu Rwanda ari inkuru Isi yose ikwiriye kuzirikana no guharanira ko bitagira ahandi byongera kuba.

Abandi batanze ibiganiro muri iyo nama yagarutse kuri Jenoside harimo ; Umunya-Kenya Prof Patrick Loch Otieno (PLO) Lumumba, usanzwe ari impuguke mu bushakashatsi , Amategeko, politiki n’amateka na Lonzen ndetse na Dimitrie Sisi.

Go toTop