Advertising

www.umunsi.com: Dr Faustine Engelbert Ndugulile

Ibigwi by’Umunya-Tanzania Dr Faustine Engelbert Ndugulile wari uherutse gutorerwa kuyobora OMS

11/29/24 5:1 AM

Umunya-Tanzania Dr Faustine Engelbert Ndugulile wari uherutse gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, yitabye Imana kuya 27 Ugushyingo 2024.

Dr Faustine Ndugulile wari ufite imyaka 55, yaguye mu Buhinde azize uburwayi. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson, yasobanuye ko Dr Ndugulile yapfiriye mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuza, avuga ko andi makuru aza kuyatangaza nyuma.

Yari aherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, OMS. Ni umwanya Dr Faustine Engelbert Ndugulile yatorewe ku wa 27 Kanama 2024, mu matora yabereye muri Congo Brazzaville. Yagombaga gusimbura Dr Matshidiso Moeti wari umaze imyaka icumi kuri ubu buyobozi. Uyu mwanya kandi wahatanirwaga n’abandi bakandida bo mu bihugu bya Senegal, u Rwanda na Niger. Dr Ndugulile wari usanzwe ari Umudepite uhagarariye agace ka Kigamboni mu gihugu cye cya Tanzania, yatorewe mu nama ya mirongo irindwi na kane ya komite ya OMS muri Afurika, yabereye i Brazaville muri Congo.

Mu ijambo rye akimara gutorerwa uyu mwanya, Dr Ndugulile yumvikanishije ko afite ubushake bwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage, aho yagize ati: “Nishimiye cyane kandi nshishijwe bugufi no kuba natorewe kuba umuyobozi wa OMS muri Afurika.”

Yashimiye ibihugu bigize uyu muryango muri Afurika ku bw’icyizere bamugiriye, asezeranya ubufatanye bwiza, ndetse ashimangira ko yizera ko bose nibafatanyiriza hamwe bazubaka Afurika ifite ubuzima buzira umuze. Dr Ndugulile wamenyekanye cyane mu rwego rw’ubuzima, yabonye izuba ku ya 31 Werurwe 1969, avukira mu mujyi wa Mbulu, Manyara mu gihugu cya Tanzania.

Yize muri kaminuza ya Dar es Salaam, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu 1997, nyuma mu 2001 ahabwa iya ‘Master of Medecine,’ zombi zishingiye ku mwuga we w’ubuvuzi ndetse n’ibijyanye na politiki. Mu 2010 nabwo, yakuye impamyabumenyi ya ‘Master’s’ mu by’ubuvuzi muri kaminuza ya Western Cape iherereye muri Afurika y’epfo. Yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza guverinoma, haba mu Nteko ishinga amategeko, ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.Congratulations to Dr. Faustine Engelbert Ndugulile on His Election as  Regional Director for WHO Africa - ECSA-Health Community

Aha hose, yagiye agaragaza ubwitange mu gucunga neza gahunda z’ubuzima no guteza imbere politiki mu gihugu akomokamo ndetse no mu Karere muri rusange. Dr Ndugulile yabaye Minisitiri wungirije w’ubuzima, iterambere ry’umuryango, uburinganire, abakuze n’abana kuva mu Kwakira 2017 kugeza muri Gicurasi 2020. Nyuma y’amatora rusange yabaye mu 2020 muri Tanzania, ku ya 5 Ukuboza 2020, Perezida Magufuri yamugize Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga wa mbere w’iyo Minisiteri yari ishinzwe vuba.

Mu gihe yamaze mu nzego z’ubuyobozi, yagiye ahagararira Tanzania mu mahuriro mpuzamahanga menshi akomeye, arimo inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ndetse n’izindi nteko zitandukanye ziga ku birebana n’ubuzima ku isi. Byari biteganyijwe ko Dr Ndugulile wari watorewe kuba Umuyobozi Mukuru mushya wa OMS Afrique yari kuzatangira inshingano muri Gashyantare 2025, nyuma yo kwemezwa n’inama y’ubutegetsi izateranira i Genève mu Busuwisi. Yari agiye gusimbura Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Indwara zivurwa no kunywa amazi y’akazuyazi wakamuriyemo umutobe w’indimu

Next Story

“kora iby’ingenzi mu bihe by’umuhangayiko”, OMS yatanze inama 6 mugihe ufite stress

Latest from Ubuzima

Go toTop