Advertising

Ibiganiro by’amahoro bya DRC n’u Rwanda muri Angola nta bwumvikane bwagezweho

24/08/2024 13:30

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yatangaje ko inama ya Gatatu y’Abaminisitiri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, yaberaga muri Angola, nta masezerano y’amahoro yagezweho biyemeza  no gukomeza  kongera gusubukura ibiganiro.

Iyi nama yabaye ku ya 20-21 Kanama, yazanye abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi ku meza y’ibiganiro kugira ngo basesengure icyifuzo cy’amasezerano y’amahoro cyatanzwe na Perezida wa Angola, João Lourenço nk’umuhuza washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU).

Impande zombi zafashe umwanzuro wo gukemura ibibazo byihariye by’icyifuzo cy’amahoro mu nama y’impuguke ku ya 29-30 Kanama, mu gihe ibiganiro bya 4 byaba minisitiri bizabera  i Luanda ku ya 9-10 Nzeri.

Iyi nama yabereye mu “mutuzo n’ubuvandimwe,” kandi impande zombi zashimangiye ko ziyemeje gufatanya gushakira igisubizo kirambye amakimbirane mu Burasirazuba bwa DRC.

Therese Kayikwamba Wagner, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ububanyi n’amahanga wa Congo, ubutwererane mpuzamahanga, na Francophonie, na Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga  n’ubutwererane Mpuzamahanga, w’u Rwanda nibo bari  bayoboye izo ntumwa.

Previous Story

Platini P, Bulldog na Riderman bategerejwe i Rubavu mu Iserukiramuco rya ‘Kivu Beach Festival Rubavu Nziza ’

Next Story

Zari Hassan yaborotse umugabo we amuha ubutumwa bukomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop