Asake na Tayla na Ayra Starr bashyizwe mu byiciro bibiri mu bihembo bya MOBO Awards biba bigamije gushimira impano ikomeye y’umuziki w’abirabura mu Bwongereza n’ahandi ku Isi.
Mu mwaka utaha, ibirori byo gutanga ibihembo bizabera mu mujyi wa Newcastle mu Bwongereza ku wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025 muri Utilita Arena nk’uko tubikesha urubuga rwa MOBO Awards. Hakaba haratoranyijwe abazahatana muri ibi bihembo bagendeye ku byiciro bibiri aho icya mbere ari ‘Best African music Act’ gihatanyemo abahanzi barimo Asake, Ayra Starr, Bne, Ruger, King Promise, Odumodublvck, Rema, Shallipopi, Tyla na Uncle Waffles.
Icyiciro cya Kabiri ni icyo ku wego mpuzamahanga ‘Best International Act’.Kirimo Asake, Ayra Starr, Beyonce, Glorilla, Kendrick Lamar, Latto, Megan Thee Stallion, Nick Minaj, Tems na Tyla. Bikaba byatunguye bamwe muri aba bahanzi nka Tyla, Ayra Starr na Asake kwisanga mu cyiciro kirenze kimwe.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 27, aho iby’uyu mwaka wa 2024 byabereye i Sheffield mu Bwongereza, umunya-Nigeria Ahmed Ololade [Asake] yahigika abarimo Tyla, Davido, Ayra Starr, Rema n’abandi bari bahuriye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umunyafurika w’umwaka (Best African Artist of the Year), bikarangira ariwe wegukanye icyo gihembo muri MOBO Awards 2024.
Ayra Starr ari muhanzikazi bakunzwe ndetse bagezweho muri iki kiraganwa.
Tayla ahataniye mu byiciro bibiri.
Asake yakoze impinduka zidasanzwe ahigika abarimo Davido.
Umwanditsi: BONHEUR Yves