Harmonize yiyunze na Kajala nyuma y’imyaka 3 batandukanye

2 weeks ago
1 min read

Nyuma yo gukundana bagatandukana, Kajala na Harmonize bose bahuye n’uburibwe bukomeye aho ntawigeze ahirwa n’aho yerekeye. N’ubwo Kajala yagize ukwicuza cyane kubera kuryamana na Harmonize, kuri ubu bamaze kongera guhuza.

Harmonize aherutse kugurira Kajala imodoka yo mu bwoko bwa Rangerover biba nko kumusaba imbabazi. Kajala yemeye iyo mpano ndetse amuha amahirwe ya Kabiri.

Kajala ni we mugore wenyine, Harmonize yaririmbiye indirimbo 3 amutera imitoma. 2 muri izo indirimbo, zigiye gukomeza kwizihira abafana bagiye kongera kubona urukundo rwabo.

Amakuru yo guhura kwabo bombi no gusubirana , kwavuzwe cyane tariki 24 Mata , ubwo bahuriye mu mukino w’umupira w’amaguru bakicara hamwe ndetse bakanagirana ibihe byiza.

N’ubwo abo bombi batari bagira icyo bavuga kubyo kongera gukundana kwabo, Frida Kajala yigeze kumvikana avuga ko ugushwana kwabo kwatewe na Harmonize ahari washakaga akanya ko kuba ari wenyine.

Ati:”Mu byukuri ntabwo namurenganya, kubera ko aracyari muto.Ahari yari akeneye akanya ari wenyine. Twarahoranye, mu byutsa akajya muri Gym , dukorera byose hamwe. Ahari yashakaga umwanya agakora ibintu bye wenyine”.

Mbere yo gukundana na Kajala Frida , Harmonize yari yarashakanye na Sarah Michelloti gusa baza guhana gatanya.

Go toTop