Umwuka wo guhangana uri hagati ya Diamond Platnumz ndetse na Harmonize ukomeje gututumba ndetse bigenda bifata intera uko bwije nuko bukeye.
Harmonize aherutse kwibasira Diamond kubera kunanirwa kugira igihembo na kimwe yegukana muri Grammy uyu mwaka, nubwo yasohoye indirimbo zishimishije ku rwego mpuzamahanga. Harmonize aganira n’abanyamakuru, yatangaje ashize amanga ko azaba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika y’Iburasirazuba wegukanye igihembo cya Grammy.
Mu byasaga nko kunenga mu buryo butaziguye indirimbo ya Diamond yitwa ‘Komasava’ – Harmonize yanze iyi ndirimbo ko idafite ibipimo ngenderwaho kugira ngo itsinde muri Grammy. Harmonize yavuze asa nunnyega ati: “Ntushobora gutsindira Grammy gusa usuhuza abantu mu ndirimbo. Ntabwo bikora. ”
Harmonize yashimangiye akamaro ko kuba umwimerere n’umusaruro wo mu rwego rwo hejuru, agaragaza ko abacamanza ba Grammy bashyira imbere ubuhanga bw’umuziki kuruta kuba icyamamare. “Abacamanza ntibitaye niba ukunzwe. Byose bijyanye n’ubwiza bw’akazi kawe, ntabwo ari ukwitwara neza imbere ya kamera ”, ibi akaba yabishimangiye avuga ko yiteguye gutanga kandidatire umwaka utaha kandi amaherezo akazana mu rugo igihembo.
Mu gusubiza, Diamond yasabye abakunzi be kubona ko gusubira inyuma ari amahirwe yo kwiteza imbere. “Iyo tunaniwe kugera ku kintu runaka, ntidukwiye gucika intege. Ahubwo, dukwiye gusesengura aho twagiye nabi tugatera imbere ”.
Icyakora, yiyemeje gusubira muri sitidiyo no gukora izindi ndirimbo zikomeye kugira ngo yongere amahirwe yo kongera kwitabira Grammy.
Diamond yashoje avuga ati: “Kugeza ubu, tuzuzuza isi ibintu byinshi. Imana nibishaka, umwaka utaha tuzagera kuri Grammy. Niba kandi atari byo, tuzakomeza gusunika kuko nizera ko nta kidashoboka. ”