Harmonize yasabye Ibraa arenga 10,921,711,802 RWF kugira ngo ave muri Konde Gang

2 weeks ago
1 min read

Umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize yasabye Ibraa usanzwe ari umwe mu bahanzi abafasha binyuze muri Label ya Konde Gang kwishyura arenga Sh.1 Billion angana na 10,921,711,802 RWF kugira ngo amwemerere kuyivamo kubera ko amaze kumutakazaho menshi.

Bivugwa ko kunaniranwa kwabo, byaturutse kuri Ibraa ari nayo mpamvu ngo Harmonize yashatse ko hubahirizwa amasezerano bari bafitanye nk’umuhanzi afasha.

Ibraa bivugwa ko akomoka mu muryango utishoboye , yasinyishijwe na Harmonize muri 2020 muri Label ya Konde Gang , abikora aziko agiye gufashwa umuziki we ukagera ku rundi rwego ndetse ngo binagira icyo bitanga.

Nyuma yo gusinya muri Konde Gang, Ibraa yaramenyekanye ndetse na zimwe mu ndirimbo ze zirarebwa cyane kuri Konte ya YouTube, icyakora ngo kuri ubu ntabwo akora nk’uko abyifuza kubera ibibazo yagiye agirana na ‘Management’ ndetse n’umuyobozi wayo ari we ‘Harmonize’.

Kugeza ubu biragoye ko uwo muhanzi ava muri Konde Gang kubera ko yasinyemo amasezerano y’igihe kirekire ndetse ngo Harmonize akaba yaramaze kumushoramo amafaranga menshi mu kuzamura no kumenyekanisha impano ye.

 

Go toTop