I Dar es Salaam kuva Diamond bamwanga muri Grammy Award inkuru niyo ihora ibanza kuma paji y’ibinyamakuru noneho bikaza guhumira ku mirari kuko mukeba we Harmonize ahora amwibasiba mu bitangazamakuru.
Imbaruts ya byose nigihe Harmonize yamenyaga ko indirimbo ya Diamond ‘Kamwambie’ hitmaker Grammy snub, itabashije gukomeza mu irushanwa. Harmonize ntiyazuyaje kuzajya gutanga ibitekerezo bye yisabira Diamond mugihe cyose itangaza makuru ryamusabaga kugira icyo yabivugaho.
Diamond, wari watanze umuziki we mu byiciro bitandukanye gusa nat nahamwe yabashije gusekerwa n’amahirwe. Ariko kuri Harmonize, yumva ko kuba atarakomeje ko yegukane igihembo impamvu zisobanutse neza. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 22 Ugushyingo, Harmonize yagize ati: “Ntushobora gutsindira Grammy kubera gusuhuza abantu gusa.” “Nzi icyo bisaba. Ukeneye umusaruro ndetse no gukora cyane kugira ngo utsindire Grammy. ”
Ntiyagarukiye aho, atangaza ko nubwo kuba Diamond yaramamaye mu rugo, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga bisaba impano yuzuye, idashidikanywaho.
Ati “Ntabwo bitaye uwo uri we – bumva umuziki gusa. Niyo mpamvu nzi ko nzaba ndi muri Grammy mu 2025, 2026, kandi nzatsinda. ”ibi yabitangaje ashize amanga ndetse ubona ko afite ikizere muri we.
Nyuma yiyi ntambara y’amagambo abafana kumpande zombi nabo ntibari bicaye gusa kuko bakomezaga bashyigikira uwo basanzwe bakunda ndetse bamwe ntibahwemye kuvuga ko bombi bishyize hamwe bazakora ibintu birenze.
Kuva Harmonize yava muri WCB, guhangana kwe nuwahoze ari umujyanama we byahindutse amarushanwa akomeye agarukwaho cyane mu myidagaduro yo mu karere ki iburasirazuba.
Ibi byakuruye inkubiri y’amagambo hari umufana umwe yanditse kuri Twitter ati: “Diamond ni igishushanyo mbonera.” “Ntabwo akeneye kugaragariza umuntu ikintu na kimwe!”.
Ibi baje bikurikira inkuru imaze iminsi garukwaho cyane ubwo Harmonize yagaragaye yagiye ku urusengero pasiteri Tony ayobora, ubwo yabiherekej ubutumwa buvuga ko akunda Imana ndetse yiteguye kuyisanga ahantu hose iri atitaye ko ari umu isilamu.