Harmonize yahakanye yivuye inyuma ubwo yabazwaga ko yasubiranye na Frida Kajala

10/30/24 12:1 PM
1 min read

Nyuma y’uko umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize atandukanye n’umunyamideli Poshy Queen bikavugwako yahise asubirana na Frida Kajala, ubu yamaze kubihakana yivuye inyuma.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Instagram ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, anyomoza abavuga ko yaba
yarasubiranye na Kajala bakundanye mbere ya Queen Poshy.

Harmonize yavuze ko ibyamuvuzweho byatumye agaragara nk’umuntu udatekereza kandi ko atabyishimiye.
Yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo nakunze ukuntu mwampinduye igicucu, nabonye ku mbuga nkoranyambaga, sinzi abavuze ko nyuma
yo gutandukana n’umukunzi wanjye nzasubira ku wo twakundanye mbere ye, abandi mukanabyemeza, sinabikunze.”

Yongeyeho ati: ” Kuba mwamvugaho nta kibazo, ndanabishimye, ariko nanga ko mumpindura nk’injiji ishobora kubyuka mu gitondo
igatandukana n’umukunzi umwe ikubaka umubano wihariye n’undi muntu.”

Harmonize avuga ko bimutwara igihe kugira ngo yongere kwiyumvamo umukobwa, ku buryo imwe mu myanzuro yafashe kuva
yatandukana n’uwari umukunzi we, Queen Poshy, ari uko atazongera kugaragara mu nkuru z’urukundo vuba.

Ati “Guhera uyu munsi, sinshaka ko izina ryanjye cyangwa isura yanjye bihuzwa n’umukobwa uwo ari we wese bivugwa ko twaba
dufitanye umubano wihariye, nkeneye akanya nkitekerezaho nkareba aho nakoze nabi n’aho nakoze neza, nkeneye kwiga byinshi.”

Uretse Poshy Queen baherutse gutandukana, Harmonize yakundanye n’abagore benshi batandukanye barimo Sarah Michellotti,
Frida Kajala, Briana n’abandi.

Go toTop