Advertising

Harimo n’iy’urukundo rwa Shaddyboo! Zimwe mu nkuru zihariye imbuga Nkoranyambaga mu ntangiriro za 2025

01/22/25 8:1 AM
1 min read

Imbuga Nkoranyambaga zitandukanye nizo zikunze kunyurwaho n’amakuru amwe n’amwe ndetse no kuyamenya bikaba byoroshye kuri bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makuru yihariye imyidagaduro yo mu Rwanda muri izi mpera z’umwaka wa 2025 umaze iminsi 22.

Ni umwaka benshi bahamya ko watangiranye amashagaga cyane n’udushya tudasanzwe benshi bakemeza ko ari umwaka uzatinda kurangira.

Nyinshi mu nkuru zatambutse ku mbuga nkoranyambaga zari ibihimbano kubera inyungu runaka abazihimbye bari bagamije kubona ariko ziyobowe no kumenyekana niyo mpamvu izi nkuru zibanze cyane ku nkuru z’urukundo nk’uko Umunsi.com twabiguteguriye.

1.Inkuru y’urukundo rw’amafaranga ya Shaddyboo na Yeweh.

Iyi nkuru yashyizwe ku iherezo na Shaddyboo ( Shadia Mbabazi ) anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko kuri X mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kiyobowe na Godfather umaze kumenyekana kuri uru rubuga. Amakuru yo gutandukana kwabo yatangajwe na Shaddyboo ubwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iby’urukundo rwabo Shaddyboo yavuze ko byari akazi bari bamuhaye ndetse bakagirana n’amasezerano ayobowe n’amafaranga ariko ngo nyuma bakaza kuyamwima bikamuviramo uburakari.

2.Inkuru y’urukundo rwa Mutesi Jolly na Lugumi

Ni inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kuvugwa cyane tariki 10 Mutarama 2025, biturutse ku magambo yatangajwe n’uyu mugabo Saidi Lugumi ubwe ashimira urukundo yahawe na Mutesi Jolly.

Nyuma gato y’ayo magambo abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye batangiye gushakisha ibindi bimenyetso bagera bo ku butumwa bwa Mutesi Jolly ubwe ashimira urukundo yahawe na Saidi Lugumi ariko akabyandika mu magambo ahinnye. Nyuma y’aho Iby’urukundo rwabo bigiriye hanze Jolly yahise asiba ibirari by’urwo rukundo ndetse anavuga ko bamwibye konti ye Instagram ariko bamwe ntibabyemera.

3.Vestine n’umugabo Quedraogo

Iby’urukundo rwabo bombi Vestine n’uyu munya Burkina Faso byamenyekanye cyane ubwo bakoraga ubukwe mu ibanga bikongera gushimangirwa ko nta muntu ushobora kwihisha itangazamakuru.

Babifashijwemo n’umugabo usanzwe ubafasha muri muzika utajya unatuma hagira abandi babakoresha ibiganiro, Vestine n’umugabo we bagiye guhinduza itariki 14 Mutarama, mu Murenge wa Kinyinya bagombaga gusezeraniraho bagamije gukumira itangazamakuru.

Sponsored

Go toTop