Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Habineza Justin [HAJP], yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gutigita’. Muri iyi nkuru turagaruka kuri amwe mu mateka ye, ukwiriye kumumenya ho na cyane ko ari umwe mu bahanzi bagaragaza imbaraga nyinshi muri muzika Nyarwanda.
‘GUTIGITA’ ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama, 2025 nk’uko uyu musore yari biteguje abakunzi be. Ni indirimbo igaruka cyane ku nzira ndende umuntu acamo kugira ngo agere ku ntego ze bimwe bigakunda ibindi bikanga, dore ko nawe abihuza n’imbaraga akoresha muri muzika.
Yagize ati:”Iyi ndirimbo ifite igisobanuro gikomeye. Buri wese ya yumva ukwe ariko muri rusange, nayikoze ngambiriye kwereka abantu ko hari inzira uwagezeyo yanyuzemo ndetse n’utaragerayo akwiriye gukomeza kunyuramo”.
Yakomeje agira ati:”Ni kwakundi kandi ushobora kuva iwanyu uvuga ko ugiye ahantu gushaka ubuzima, bimwe bigakunda ibindi bikanga. Ibintu nk’ibyo”.
HABINEZA JUSTIN [HAJP] NI MUNTU KI ?
Ubusanzwe HAJP yize amashuri abanza ku Rwunge rw’amashuri rwa [ GS] Umubano, naho amashuri yisumbuye ayiga kuri GS Kanama Catholique hose mu Karere ka Rubavu.
Mu mashuri abanza , HAJP yakundaga umupira w’amaguru nk’uko yabyemereye UMUNSI.COM, yagize ati:” Nkiri mu mashuri abanza nakundaga umupira w’amaguru ntabwo narinzi ko nzaba umuhanzi gusa nakundaga injyana ya Hip Hop by’umwihariko nkunda ‘verse’ [imirongo] za P Fla na Bull Dog ariko umupira w’amaguru niwo nahaga umwanya cyane mbese navuga ko ariyo ‘Favorite game’ yanjye muri icyi gihe kuko nakinaga inyuma”.
Akomeza avuga ko ageze mu mashuri yisumbuye yatangiye kubona impano ye atari umupira agahitamo kumesa kamwe.
Ati:”Ngeze mu mashuri yisumbuye narahindutse mbona impano yanjye yo gukina umupira w’amaguru ntacyo izapfasha mpitamo gukora umuziki mu njyana ya Hip Hop kuko nayikundaga kuva ndi umwana”.
Akomeza agira ati:” Kuva muri ‘Covid-19’ nibwo nagiye muri Studio bwa Mbere abantu bose bahita banyita P Fla bitewe n’ukuntu nakubitaga Hip Hop ya ‘Old School’ gusa nyuma nkora ‘Drill’ mpindura ‘Vibe’ n’abafana barankunda cyane”.
UMURYANGO WE WARAMUSHYIGIKIYE KUKO YARI ABAYE UWA MBERE MU MURYANGO UGIYE MU MUZIKI.
Ati:” Nkijya muri muzika abantu bamwe barabyishimiye mu muryango kuko ni njye muhanzi wenyine wari ujemo abandi ntabwo ba bikundaga cyane bumvaga ko umuntu ugiye muri ‘Music’ wese aba ikirara gusa ntabwo byari bikwiye kuko sinabaye cyo”.
ESE INGANZO YA HAJP YAKOMOTSE KU BABYEYI ?
Benshi mu bahanzi bakunze kuvuga ko bakuze babona ababyeyi babo baririmba ariko ngo kuri HAJP siko bimeze.
Yagize ati:” inganzo yanjye ntabwo yigeze ituruka ku babyeyi navuga ko nayivukanye nkanakunda Hip Hop cyane kuko impamvu mvuga ko nta muntu nayikuyeho ni uko ndirimba nkurikije ibihe ndimo cyane cyane”.
Yakomeje agira ati:” Nkora indirimbo z’urukundo cyane. Urugero ni nk’indirimbo nise ‘Winsiga’ yakozwe na Rog b Beats. Hari n’igihe ndirimba ishaza bitewe nibyo ducamo nkatwe abahanzi bakizamuka kuko hari ubwo usanga batwima ubufasha. Muri make ntago ngira ubwoko bumwe ndirimbaho”.
Izindi ndirimbo yatanzeho urugero yakoze niyo bahimbiye Imana afatanyije na Dadio na Rog b Beats bayita ‘yaweeh’.
NI IYIHE YINDI MISHINGA YA HAJP MURI MUZIKA YE ?
Agaruka ku mishinga afite imbere ye , HAJP yagize ati:” Imishinga mfite ni myinshi navuga ko uyu mwaka wa 2025 ngiye gukora cyane ku buryo nta Mezi abiri yajya acamo ntakoze indirimbo”.
Agira inama abantu bose kumva ko umuziki atari uburara, akagaragaza ko yiteze inyungu nyinshi imbere mu gihe atacika intege kuko ngo niba yibonera ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ari igisobanuro cy’uko hari inyungu bimuha.
Ati:” Inama nagira abantu bose muri rusange bumve ko gukora umuziki atari uburara ahubwo bumve ko akazi bagakwiye guha agaciro na cyane ko iyo bakavuze nabi bituma gata agaciro kuko ubu nkanjye niba mbonamo ubushobozi bwo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ni igisobanuro cy’uko hari ikivamo”.
HAJP umaze imyaka 4 muri muzika amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ; Snitch , Media, Twakwica, Winsiga n’izindi. Amaze umwaka umwe mu Mujyi wa Kigali aho ari kwiga gukora indirimbo mu buryo bw’amashusho.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA HAJP YISE ‘GUTIGITA’.