“Hahirwa uzana amahoro mu bantu” ! Isengesho rya Madamu Jeannette Kagame muri Amerika

02/07/25 20:1 PM
1 min read

Madamu Jeannette Kagame yatangiye isengesho agaragaza ko baje imbere y’Imana bazanye imitima iciye bugufi n’ubwenge bwiteguye kumva, bukeneye ubuyobozi ndetse n’ubuntu bwayo. Muri uyu muhango kandi yakozwe mu biganza na Perezida wa Amerika.

Ati: “Turagusaba ngo ubane natwe kandi utumurikire, umurikire inzira y’ubwenge, ubunyakuri n’iyobokamana. Watuyoboye mu miraba, udukomeza mu ntege nke ndetse utuzamura mu bihe by’umubabaro.

Uyu munsi, duhagaze dutangarira urukundo rwawe rutajya rucogora kandi ntirudusige. Reka rutuyobore mu mahoro nk’uko ijambo ryawe rivuga riti: ‘Hahirwa abazana amahoro mu bantu, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana. (Matthew 5:9)

Data, kuko tuzi ko amahoro aboneye atangirira mu mitima yacu. Reka ibikorwa byacu biyoborwe n’urukundo no kubabarira, amagambo yacu yuzure ubugwaneza no kumva abandi. Reka tube umuyoboro w’urumuri n’icyizere biva kuri wowe.
Hereza abantu amahirwe yo kurenga akajagari n’amacakubiri, maze bahuzwe no kunga ubumwe n’amahoro.

Dufashe guha agaciro no kubaha itandukaniro ry’ibiremwa byose, bidufashe kwishimira ko ubuzima bwose ari magirirane.

Duhe ubwenge bwo kurenza amaso ibigaragara imbere yacu, no guhuza ubumuntu dusangiye. Ntituzigere na rimwe twibagirwa inshingano zera waduhaye- zo gukundana nk’uko wadukunze, kubaho mu ndangagaciro n’imyemberere bihanitse.

Tuzamuye iri teraniro imbere yawe, Mwami. Waduhaye kuba ibisonga by’ubwoko bwawe. Dufashe kurinda abo tuyobora, no kutarambirwa gusigasira no kwimakaza indagagaciro zo kubaha Imana nk’izo Kirisitu yabayemo ubwo yabaga muri iyi Si.

Mu kwizera no gushimira mu mitima yacu, dutuye iri sengesho. Ni mu izina rya Yesu tubisabye,
Amen.”

Donald Trump yasabye abantu kwimika Imana muri bo.

Go toTop