Advertising

Hagati ya Harmonize na Poshy Queen rwabuze gica

15/08/2024 07:51

Umuhanzi Harmonize avuga ko adateze gutandukana n’umukunzi we Poshy Queen n’ubwo hari amakuru yemeza ko urukundo rwabo ruri mu marembera.

Ubusanzwe Harmonize yari yagize Poshy Queen bakundana , umuyobozi wa Kompanyi ye y’imikino y’amahirwe “Betting” yitwa Bukua Milioni. Amushyiraho nka Brand Ambassador wayo mu bikorwa byo kuyimenyekanisha.

Nyuma yo kumuha izo nshingano, Harmonize na Poshy Queen baje gukora ibyatunguye benshi aho buri wese yasibye amafoto ya mugenzi we kuri Instagram ndetse bakava no mubakurikirana “Unfollow”. Ibi byatumye benshi bibaza ku mubano wabo n’itandukaba ryabo.

Mu gusa n’ubacecekesha , The Konde Boy , yavuze ko “Poshy Queen afite umwanya ukomeye mu mutima wanjye ni uwagaciro gakomeye kuri njye ntabwo napfa kumusiga mu buryo bworoshye”.

Nyuma y’aho yahise ashyira hanze andi mashusho ye na Poshy Queen arimo kumusobanurira uko Betting zikora ari nako arimo guha abantu imyambaro ya Bukua Milioni Kompanyi ya Harmonize.

Amakuru dufite , avuga ko kwivumbura kwa Harmonize byaje ubwo bajyanaga kwiyahira, Poshy Queen ahabwa icyo kubywa n’umukozi waho w’umugabo undi nawe kubera gufuha agasohoka atavuze agahita yitahira.

Umuyobozi wa Konde Gang , yakundanye na Poshy Queen nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa Filime Frida Kajala bari bamaranye kabiri mu rukundo.

Previous Story

Jaden Smith yaciye inyuma umukunzi we yihuzana Khloepatra

Next Story

Umubyeyi wa Lamine Yamal yatewe ibyuma

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop