Advertising

Gusaba imbabazi igikorwa cy’intwari gishoborwa na bake

11/19/24 4:1 AM

Imvugo “Mbabarira” ikomoka ku ijambo rya kera ry’icyongereza sorrig cyangwa sorh , risobanura “umubabaro” cyangwa “agahinda”. Nyuma yigihe, ijambo ryahindutse muburyo bwombi no mubisobanurorizwa gukoreshwa mu buryo bwo kwerekana ibyiyumvo byimpuhwe cyangwa gusaba imbabazi mugihe umuntu yumva yicujije cyangwa ibindi bibyerekeyeho.

Ijambo “Mbabarira” ryerekana ko umuntu yicujije kubyo yakoze cyangwa amagambo ye, mubisanzwe iyo umuntu yabaniye undi nabi cyangwa yabangamiye undi.

Ijambo mbabarira rishobora kuba ikintu kirangiza umubano vuba ndetse kikanaba igituma umubano wawe nabandi ukomera. Umuntu avuga ngo mbabarira amazi yaramaze kurenga inkombe, akenshi biba ntacyo bikimaze, bikarangiza umubano vuba. Biratangaje cyane ukuntu umutima uremerejwe nibikomere birenga ijana, ushobora gukizwa nijambo rimwe gusa MBABARIRA.

Im sorry cyangwa se mbabarira rimwe na rimwe rishobora kuba ijambo rikomeye kurusha andi yose ku isi cyangwa se rikaba umuti mwinshi uhendutse cyane kurusha indi warokora urugo rugiye gusenyuka. Abantu benshi cyane cyane igitsina gabo gusaba imbabazi ntibiborohera habe na gato, basaba imbabazi mu bikorwa ariko kuvuga ngo mbabarira ntibibangukira ururimi rwabo.

Iyo ubabariye uba ubohoye umutima wawe gusa ariko iyo us abye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri, gusa ikibabaje kurusha ikindi, ni uko umuntu avuga ngo mbabarira igihe cyarenze cyane ndetse amazi yaramaze kurenga inkombe bimubera impfabusa.

Umunsi.com twabateguriye ibyiza bitandukanye wakunguka mugihe usabye imbabazi
1.Gusaba imbabazi byerekana ko uzi ibikorwa byawe kandi ubifitemo uruhare, niyo ntambwe yambere yo kwikosora.

2.kwemera amakosa yawe no gusaba imbabazi byerekana gukura mumarangamutima. Bisaba ubutwari ndetse bishobora bake, abicisha bugufi gusa.

3.Iyo usabye imbabazi ubikuye ku mutima, byerekana ko ushobora kwizerwa no gukora ibintu neza, bishimangira ubumwe hagati yawe nundi muntu.

4.Gusaba imbabazi bishobora gufasha gusana umubano wangiritse werekana ko uha agaciro abandi kandi ko witeguye gushyira imbaraga mugukosora.

5.Gusaba imbabazi nyabyo bitanga umwanya wo kubabarirwa, bigatuma impande zombi zitera imbere nta kugira inzika cyangwa uburakari.

6.Gusaba imbabazi bikwemerera kwerekana ko wicujije kandi ugahabwa andi mahirwe yo kwikosora.

7.Gusaba imbabazi hakiri kare birashobora gukumira amakimbirane kwiyongera.

18. Gusaba imbabazi bigufasha kwigira kumakosa yawe no kunoza imyitwarire yawe.

9. Gusaba imbabazi bifasha kurekura ibyiyumvo byo kwicira urubanza no kwicuza, bikwemerera kumva ufite amahoro ndetse na nyuma yo gukora amakosa.

10.Gusaba imbabazi bishobora kuzana umwuka mwiza, no kubabarira, cyane cyane mubikorwa byo mu miryango, aho biteza imbere ubufatanye.

Previous Story

Umwihariko w’umugati wuzuye w’ingano ‘pain complet’

Next Story

Weekend ishyushye dutaramirwa na Riderman hamwe na Makanyaga

Latest from Uburezi

Go toTop