Advertising

Gloria Bugie yasezeranyije ko umuziki akora utazigera upfa

02/04/25 12:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Nyarwanda ukorera umuziki muri Uganda Gloria Bugie, yavuze ko kuri ubu arimo gukora umuziki utazigera upfa, ni nyuma y’aho aherutse kugaragara asa n’uwambaye ubusa mu gitaramo cya Apass cyabereye muri Uganda aho atuye.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru umwe wo muri iki Gihugu, Gloria Bugie yavuze ko kugeza ubu arimo gukora umuziki utazigera upfa na nyuma y’uko we yava mu buzima.

Yagaragaje ko injyana akora , ubutumwa n’umuziki bye muri rusange bizabaho imyaka ibihumbi nyuma y’uko azaba yavuye mu Isi y’abazima.

Yagize ati:”Iyo ngiye muri Studio, menya neza ko ngiye gukora indirimbo nziza, kandi itazigera ipfa (izima). Mu by’ukuri , ibihangano byanjye byose, ni indirimbo zizaba hano iteka ryose no mu gihe nzaba nta gihari”.

Gloria Bugie yamamaye cyane mu ndirimbo yise ‘Nyash’ niyo yise ‘Panama’.

N’ubwo avuga ko indirimbo ze zizabaho ibihe n’ibihe, Gloria Bugie akunze kunengwa cyane kubera imymbarire agaragaza by’umwihariko iyo ari mu ruhame ndetse bikanavugwa ko atazi kuririmba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop