‘Narinziko Uzagaruka’ ni indirimbo ya Bruce Melodie yakunzwe itari yasohoka, benshi barayikoresha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gusa baziko yasohotse. Ubwo yari muri Gen-Z Comedy, Melodie yahishuye ko ihimbwa ryayo , yarikomoya ku buhanga bwa Niyomugabo Philemon.
Yabivuze kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, mu gitaramo cya GenZ Comedy cyabereye ahazwi nka Camp Kigali bikaba byari n’ubwa mbere uyu muhanzi ageze imbere y’abitabira ibi bitaramo byiswe iby’urwenya ariko binaba imbarutso yo kugaragaza izindi mpano mu ngeri z’ubuvanganzo zitandukanye.
Bruce Melodie yatumiwe mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye yise ‘Colorful Generation’ ari gusohora gake gake anyuze kuri YouTube Channel ye gusa ikaba yaragiye ku isoko guhera ku wa 17 Mutarama 2025 iriho indirimbo 20, yakuye muri 200 yahimbye mu bihe bitandukanye.
Iyi Album iriho indirimbo imwe yahimbiwe Imana akaba ari nawe nyiri ubwite wahimbye akanayikora, ngo yavunnye cyane Bruce Melodie kuko yanyuze muri byinshi icyakora agaragaza ko Niyomugabo Philemon ari we wamubereye icyambu cyo gukora iyo yise ngo ‘Narinziko uzagaruka’.
Bruce yagize ati:”Niyomugabo nibyo ndamukunda. Ni umuhanzi w’Umuhanga wabayeho mbere, indirimbo nakoze ndendeye ku bihangano iri kuri Album nasohoye ‘Colorful Generation’, nimuza kumva gitari iri mu ndirimbo ‘Narinziko uzagaruka’ kuri Colorful Generation murabyumva nyine”.
Philemon Niyomugabo yamenyekanye cyane mu myaka yo 1990 kubera indirimbo ze zifite ubutumwa butanazi neza. Ni umuhanzi wavutse mu 1969 mu yahoze ari Komine Mabanza , Perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu Karere ka Karongi. Philemon yatangiye umuziki ari muto yigira gucuranga mu ishuri ry’icyumweru akomereza mu ishuri ry’ubugeni ryahoze ku Nyundo muri Rubavu.
Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Zirikana ibanga’, ‘Nanjye ndagukunda’, ‘Munsabire’, ‘Habwa impundu’, ‘Nzagukurikiza’, n’izindi nyinshi zabwiraga abakundana ndetse n’ubuzima busanzwe.
Ubwo yari mu Buholandi yakoze impanuka y’imodoka mu mwaka wa 2001 ari naho yapfuye. Yasize umugore we Jacqueline Jados n’umuhungu umwe witwa Olivier Niyomugabo.
Ibihangano bya Niyomugabo Philemon bifite agaciro gakomeye mu buhanzi Nyarwanda ibintu byerekanwa n’uko na Bruce Melodie akibyumva akanabikoresha cyangwa akabyigana kimwe n’abandi bagiye basubiramo indirimbo ze cyane.
Iyo umwe mu rubyiruko cyangwa mu bakiri bato afashe inanga , agatangira kuririmba cyangwa gucuranga ashaka iyo yasubiramo, biragoye ko ashobora kurangiza uwo mwanya yihaye adasubiyemo imwe mu ndirimbo za Philemin cyangwa inyinshi muri zo kuko Philemon yagiye agira indirimbo nziza ndetse n’abakora Cover [Abasubiramo indirimbo z’abandi] bakaziheraho baziririmba nk’abo ubwabo bakoresha amajwi yabo ariko bafatiye ku jyana n’ijwi byatanzwe na nyiri gihangano Niyo mugabo Philemon wapfuye.