Ifoto: Muhoozi na Mutesi Jolly

Gen Muhoozi yavuze ko ashakanye na Mutesi Jolly umugore we yamwica

2 weeks ago
1 min read

Nyuma yo gusabwa kugira Mutesi Jolly umugore we wa Kabiri, Gen Muhoozi yavuze ko mugore we Charlotte yamwica aramutse abikoze gusa umubano we Mutesi Jolly wagiye ugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Gen Muhoozi yabanje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko we na Perezida Kagame bazatsinda abanzi bose hanyuma agira ati:”Imana ihe umugisha intwari”.

Nyuma yo gusoma aya magambo , umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga , yahise asaba Gen Muhoozi gushaka Mutesi Jolly akamugira umugore we wa Kabiri. Ati:”Muhoozi uzaze utware umugeni wawe [Mutesi Jolly], akubere umugore wa Kabiri”.

Mu gusubiza uwo muntu, wari umusabye gushakana na Mutesi Jolly, Gen Muhoozi yagize ati:”Ushaka Charlotte anyice”.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagarutse kuri ubu butumwa bahamya ko Gen Muhoozi, akomeje kuba umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga nyamara ari n’umuyobozi ukomeye muri Uganda nyuma ya Se.

Ubu butumwa kandi bwiyongereye ku bundi butumwa bwa Gen Muhoozi Kainarugaba , butajya bumara kabiri , budahererekanywe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye dore ko aherutse kwishimira ko yujuje arenga 1,000,000 bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva muri 2022 nibwo abakoresha imbuga nkoranyambaga , bagiye batera urwenya ku rukundo rwa Mutesi Jolly na Kainarugaba Umuhungu wa Museveni Perezida wa Uganda, bakaba baratangiye kuvugwa mu rukundo , nyuma y’aho Gen Muhoozi yari yatumiwe mu birori by’isabukuru ya Mutesi Jolly dore ko yari amaranye ikamba rya Miss Rwanda imyaka 6.

Muri icyo gihe, Gen Muhoozi yagize ati:”Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe byiza bidasanzwe”.

Mutesi Jolly nawe muri icyo gihe yasubije Muhoozi Kainarugaba kutazitabira icyakora , amwizeza ko mu bihe bizaza ashobora kuzitabira.

Ati:”Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru Nziza y’amavuko”.

Gen Muhoozi, ukunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga , ni umuhungu wa Perezida Museveni akaba yarakoze ubukwe mu 1999 na Charlotte Nankunda  Kutesa ubu bakaba bafitanye abana bane.

Mutesi Jolly, yegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2016, ndetse akaba yaritabiriye n’andi marushanwa atandukanye akomeye kandi yose akayegukana.

Go toTop