Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda , Gen. Muhoozi Kainarugaba ku cyumweru tariki 02 Werurwe 2025 yari i Kigali aho yari yitabiriye inama ku Rwego rwo hejuru yagombaga kumuhuza na Perezida Paul Kagame.
Gen.Muhoozi Kainarugaba yari yabanje gutangaza ko ataganya gusinyana amasezerano y’igihango hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Abinyijije kuri X yavuze ko Igihugu cye cyiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu gihe haba hari ikiruhangaye ku byerekeye umutekano.
Yagize ati:”Ubwo nzaba ndi i Kigali, nzanasinya amasezerano ya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Uganda. Uwo ari we wese uzatera kimwe mu Bihugu byacu, azaba atangaje intambara ku bihugu byacu byombi”.
Uru ruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali, rwaje rukurikira inama nyinshi zo ku Rwego rwo hejuru, zimaze iminsi zihuza ingabo z’u Rwanda niza Uganda zirimo iziheruka guhuriza impande zombie i Mbarara muri Gashyantare.
Muri iyi nama yigaga ku mutekano wambukiranya umupaka , abayitabiriye bigiraga hamwe uko bakoroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Uganda.
Uru ruzinduko na none, ruje mu gihe hakomeje umwuka mubi , hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , aho icyo Gihugu gishinja u Rwanda kugira uruhare mu bituma M23 irwana , nyamara u Rwanda na M23 bakavuga ko u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo ahubwo ko ari ukwihunza ibibazo bya DRC ubwayo.
Kugeza ubu kandi amakuru avuga ko Ingabo za Uganda ziri muri Congo aho zagiye gutabara abaturage bo mu bwoko bw’Abahima bicwa ndetse ngo ingabo zabo zikaba zongerewe.