Brigadier Somo Kakule Evariste, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General Major ahita agirwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami warasiwe ku rugamba n’abarwanyi ba M23.
Uku guhabwa ipeti rishya no guhabwa inshingano nshya kwa Somo Kakule Evariste byasomwe kuri uyu wa 28 Mutarama kuri Televiziyo y’Igihugu cya Congo RTNC. Ni inshingano asimbuyeho Gen Maj Peter Cirimwami wari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Peter Cirimwami Yapfuye tariki 23 Mutarama 2025 ubwo yajyaga ku rugamba gusura no gukomeza ingabo za Leta zari zihanganye n’umutwe wa M23. Somo Kakule uyu mwanya yawuhawe na Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo kuziba icyuho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Vitali Kamerhe yagize ati:”Twagerageje uburyo bwo n’ibikenewe byose kugira ngo tuzibe icyuho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru izakomeza kuyoborwa n’abayobozi bashyizweho na Perezida wa Repubulika”.
Mbere yo kugirwa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru , yari Umuyobozi mu ngabo zigize umutwe wa 31 Fist Rapid Reaction Brigade uherereye ahitwa Kindu mu Ntara ya Maniema. Uyu mutwe ( Batayo) yabarizwagamo, ni wo mutwe ufatwa nk’ukomeye mu Gisirikare cya Congo dore ko waherukaga koherezwa muri Beni ku rwana na ADF ( Allied Democracy Forces) irwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Ashyizweho nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye umutwe wa Goma ugatangira no kuwuyobora.
Isoko: Actualite.Cd