Ge. Mubarakh Muganga yitabiriye inama yiga ku ntambara iri muri Congo

1 month ago
1 min read

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe , Brig. Gen Stanislas  Gashugi ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi muri RDF, Col Regis Gatarayiha , bitabiriye inama y’abasirikare bakuru mu Miryango ya EAC na SADC yize ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni inama yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 i Harare muri Zimbabwe nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakn yitabiriye inama y’Abasirikare bakuru yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Harare muri Zimbabwe”.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF bukomeza buvuga ko General Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama ari kumwe n’abandi bayobozi mu ngabo z’u Rwabda barimo Gen Stanislas Gashugi uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe ndetse n’Ubuyobozi ushinzwe ubutasi mu ngabo z’u Rwanda Col Regis Gatarayiha.

Ni inama kandi yitabiriwe n’abandi bayobozi mu ngabo z’Umuryango wa EAC na SADC igamije kurebera hamwe ibigomba kwigirwa mu yindi nama y’Abaminisitiri iteganyijwe uyu munsi ku wa Mbere Tairki 17 Werurwe 2025.

Iyo nama y’abaminisitiri b’Ibihugu bigize iyo Miryango yombi , irasuzuma raporo y’inama ihuriweho y’Abakuru b’ibingabo ivuga ku guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu biganiro bihuriweho n’iyi miryango yombi.

Iyo nama kandi yabaye nyuma y’aho Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika y’Amajyepfo yafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zawo zari zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufasha FARDC , Wazalendo , FDLR n’indi mitwe ifatanya na Leta kurwanya M23.

Nanone kandi iyo nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo i Luanda muri Angola habere ibiganiro by’imishyikirano hagati ya M23 na Leta yabo ya Congo.

Go toTop