Gbenga Familusi ni umugabo w’imyaka 58 ndetse n’umugore we w’imyaka 52 bombi batuye muri Nigeria baherutse kwibaruka impanga z’abana batatu nyuma y’imyaka 24 barabuze urubyaro. Ariko ubu bakaba bafite ibibzo bikomeye by’amafaranga mu kwita kubana babo.
Gbenga ubu ari mukiruhuko cy’izabukuru akaba n’umukozi mu Itorero rya Redeemed (RCCG), gusa yagaragaje impungenge afite mu kiganiro yagiranye na THE PUNCH.
Abana babo bavutse muri Nyakanga ubwo abantu benshi bifatanyije nabo mu byishimo byinshi umuryango wa Bgenga wagize nyuma yo kunguka imfura zabo.
Gbenga yakomeje avuga ko amafaranga yizigamye ari macye cyane ku buryo, kubona uko yita kubana bigoranye, haba mu mafunguro, kwivuza ndetse no kwambara. Akaba yasabye abantu ndetse n’imiryango idaharanira inyungu kubafasha mu bijyanye n’amafaranga.
Ubwo yaganiraga n’icyinamakuru THE Punch yavuze ko ikintu cy’ingenzi bakeneye cyane ari amafaranga. Avuga ko ibintu ku isoko byahenze ndetse kwita kubana batatu bakeneye amata, ibikoresho by’isuku, ubuvuzi ndetse n’amafunguro yihariye abona ko bigoranye kuba yabyishoboza wenyine.