Advertising

Fire Man, Amag The Black na Jacky bategerejwe i Rubavu

11/18/24 8:1 AM
1 min read

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30th  ibyamamare muri muzika Nyarwanda barimo Fireman, AmaG The Black, Benno View,  Jacky, Ndahiro Valens Papy ndetse na DJ Sean Eazy bateguye igitaramo cy’imbaturamugabo kizabera kuri El Classico Beach Chez West iherereye i Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba i ruhande rw’Icyambu gishya n’uruganda rwa Bralirwa.

Guhera ku isaha ya saa 6h00’ nibwo igitaramo kizaba cyanzitse hamwe  n’umushyushya rugamba umaze iminsi ari mu mazina yi imbere mumyidagaduro yo mu Rwanda akaba umunyamakuru Ndahiro Valens Papy.

Umuhanzi Fire Man, uzaba ari muri iki gitaramo yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; Muzadukumbura yakoranye na Nel Ngabo ndetse akaba ari umwe mu bahanzi ba Hip Hop , batangiye gukoresha umuyoboro wa YouTube vuba mu rwego kwiyegereza abafana.

Fire Man yagiye yumvikana mu ndirimbo zitandukanye agaruka ku bwiza bw’i Gisenyi ndetse akanashimangira ko ariho hari abafana benshi b’i Njyana ya Hip Hop by’umwihariko abaraperi.

Yavutse ku ya 4 Mutarama 1989, amazina nyayo yitwa  Uwimana Francis Ivan Rashid Ronald. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry’umuziki ryitwaga  ‘Tuff Gang’. Ni umwe mu baraperi bazwi mu gihugu. Yagiye mu marushanwa atandukanye nka Primus Guma Guma Super Star.  Azwiho indirimbo nka ‘Nyamijosi’ n’izindi twagarutseho haraguru.

AMAG THE BLACK utegerejwe i Rubavu, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Uruhinja’, ‘Nyabarongo’, ‘Iminsi’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe by’umwihariko mu gice cyo mu Karere ka Rubavu ari naho azataramira ku wa 30 Ugushyingo 2024.

Ku rundi ruhande, mu gitaramo Super Weekend kuri El Classico Beach, hazaba hari , Benno View udasigana na Jacky banahuriye mu ndirimbo bise, ‘Nkubaganira’ ntivugweho rumwe kubera imyambarire ya Jacky.

Amani Hakizimana, uzwi cyane n’abafana be nka Ama G The Black, ni umuhanzi wa Hip-Hop. Yavutse ku ya 4 Nyakanga 1990.

NDAHIRO VALENS PAPI UZAKIYOBORA NI MUNTU KI ?

Yakoreye ibitangazamakuru biremeye harimo BTN agikorera kugeza ubu ndetse yabaye ‘Manager’ wa Niyo Bosco ubwo yavaga muri Lebal yabarizwagamo ya MIE ubu akaba ari umwe mu bafasha Papa Cyangwe mu bikorwa bye bya muzika.

kwinjira bizaba ari ubuntu ubundi ukaryoherwa na weekend kuri EL Classico Beach kwa West, aho urisha ifi ifiriti. Ibyo kunywa byose bizaba Bihari. Uramutse ushaka gutanga Komande wanyura kuri Numero 0783256132 cyangwa 0789400200.

Sponsored

Go toTop