Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Felix Tshisekedi yise ‘M23’ ibipupe mu kiganiro yagiranye na Le Figaro. Nyuma y’aho gato amakuru yasakaye avuga ko M23 yahise ifata Umujyi wa Walikare wari umaze iminsi mu mirwano hagati wa Wazalendo, FARDC , FDLR n’ingabo z’Abarundi.
Mu kiganiro n’iki kinyamakuru , Perezida Felix Tshisekedi, yagaragaje ko yaherukaga guhura n’umwe muri Perezida Kagame na Sheikh Thani wa Qatar i Munich gusa ngo guhura na Perezida Kagame bikaba byarabaye mu buryo bwa kivandimwe.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Felix Tshisekedi byabereye muri Qatar, byaje nyuma yo kunanirana kw’ibiganiro byagombaga guhuza M23 na Leta ya Congo muri Angola ari nabyo Perezida wa Congo , yahereyeho yita abagize umutwe wa AFC/M23 ibipupe.
M23 YAHISE IFATA WALIKARE
Amasoko y’amakuru atandukanye ndetse na M23 ubwayo iremeza ko yafashe Umujyi wa Walikare- Center ukaba Umujyi Mukuru muri Teritware ya Walikare y’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Walikare Center, ni ho kure mu Burengerazuba Umutwe wa M23 waba ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, Fiston Misona Tabashile ukuriye Sosiyete Sivile ya Walikare yabwiye ikinyamakuru bbc ko ‘Bigoye kwemeza ugenzura walikare-center, gusa ko ku wa Gatatu nijoro no mu gitondo cyo kuri uyu wa 20, muri uyu Mujyi humvikanye amasasu’.
Abakoresha imbuga Nkoranyambaga benshi baremeza ko Umujyi wa Walikare wamaze gufatwa na M23 nk’uko na Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare yabitangaje yifashishije ifoto ya Brigadier General Gacheri ahagaze ku gicumbi cyanditseho ngo ‘Teritware – Walikare’.