Perezida Tshisekedi ufite indimi nyinshi kubijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, yagaragaje ko itsinda ry’abihaye Imana bo mu miryango ya CENCO na ECC riri kuzenguruka rihura n’abantu batandukanye ritatumwe na we ndetse ko atazakurikiza inzira zabo z’ibiganiro.
Ibi Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 ubwo yari kumwe n’abanyepolitike bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaboneraho kubabwira ko abagize ‘ Natioanl Episcopal Conference of Congo (CENCO) na Church of Christ in Congo (ECC), yitandukanyije nabo.
Kuva mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Kabiri, Abihaye Imana bo mu miryango ya CENCO na ECC batangiye urugendo rwo guhura n’abafite aho bahuriye na Politike ya Congo n’abandi bayobozi bashobora gufasha mu gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.
Bahuye na Tshisekedi ubwe, bahura na Martin Fayuku, bahura na William Ruto, bahura na Paul Kagame w’u Rwanda bahura na Moise Katumbi n’abavugizi na Joseph Kabila, bahura n’abahagarariye AFC/M23 n’abandi batandukanye.
Kuri Perezida wa Congo ngo , u Rwanda nirutamwerera ibiganiro bihosha intambara ngo izarangizwa n’imbaraga za Gisirikare.