Inama ihuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa EAC na SADC biteganyijwe ko izaba kuri uyu wa 08 Gashyantare, 2025 mu Gihugu cya Tanzania. Muri iyi nama Perezida Tshisekedi wa Congo azajyanwayo no gusa u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo no kurekura Umujyi Goma nk’uko byavuzwe n’umuvugizi we.
Iyi nama izabanzirizwa n’iyihariye y’Abaminisitiri mbere y’uko inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango yombi izaba ikurikiyeho tariki 08 Gashyantarem 2025.
Umuvugizi wa Felix Tshisekedi Tina Salama yavuze ko Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , azitabira inama izahuza Imiryango yombi agiye gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri DRC.
Aganira na Radio Okapi, Tina Salama yagize ati:”Mu kwitabira kwe, Umukuru w’Igihu nawe akurikiza inzira z’amahoro zatangijwe, nk’uko mubizi bishyigikiwe n’Ubumwe bwa Afurika. Twe rero nk’Igihugu muri iyi nama , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izasaba Umuryango wa EAC u Rwanda rubereye Umunyamuryango ko rwava muri Congo , nawe iri muri uwo muryango”.
DRC ngo yiteguye ko u Rwanda ruzahita rukura abasirikare barwo muri iki Gihugu nk’uko bakunze kubirushinja ariko rukabihakana.
Ati:”Rero icyo DRC yiteze muri iyi nama, ni uko imirwano yahita ihagarara , u Rwanda rugakura abasirikare barwo muri Congo ndetse bagasubiza Goma Ubuyobozi bwa Congo. Kandi icy’ingenzi, bagahita bafungura ikibuga cy’indege cya Congo k’ubuzima bw’abaturage kugira ubuvuzi n’ubufasha bibashe kubageraho”.
Iyi nama igiye kuba mu gihe M23 ikomeje urugendo rwayo yerekeza mu bindi bice bitandukanye byegereye Bukavu aho ubuzima butarimo kugenda neza dore ko amakuru ahamya ko amashuri amwe yamaze gufungwa.
Isoko: Okapi