N’ubwo kugeza ubu mu Mujyi wa Goma humvikana amasasu make ugereranyije n’uko byari byifashe mu masaha y’Ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2025, M23 yatangaje ko ariyo iri kugenzura Umujyi wa Goma.
Nyuma y’aho M23 itanze amasaha 48 ku ngabo za Congo ngo zibe zamaze kwikura mu Mujyi wa Goma, haciyemo amasaha make, y’agahenge ubundi guhera tariki 26 mu masaha ya mu gitondo imirwano ifata indi ntera hagati ya M23 , FARDC , Wazalendo , FDLR , Ingabo z’Abarundi , Abacanshuro n’indi mitwe ifatanya na Leta ya Congo guhashya M23.
Kuri uyu wa 26 Mutarama mu masaha ya saa nyuma ya saa sita nibwo, M23 yatangaje ko yamaze gufata ikirere cy’ikibuga cy’indege cya Goma gicaho indebe umunota ku wundi igaragaza ko indege irahaca yose irahita iraswa.
Iri fatwa ry’ikibuga cy’indege ryabaye imbarutso guhangana gukomeye mu masaha y’umugoroba, aho M23 yafunze amazi n’umuriro ubundi zimwe mu ngabo za Congo zari mu Mujyi wa Goma zimanika amaboko hamwe n’intwaro zazo, ari naho M23 yinjiriye muri Goma yemye nk’uko byakomeje kugaragazwa n’amashusho ari kunyuzwa ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye.
Mbere y’uko ifata Umujyi wa Goma, UMUNSI.COM yaganiriye na bamwe mu baturage bari mu Mujyi wa Goma, bagaragaza ko iri mu Birometero 15 uvuye Goma.
Uwavuze ko yanze guhunga yagize ati:”Ubu M23 iri muri Km15 uvuye Goma, ntabwo naguhunga ntegereje ko ihagera neza ubundi tukabona amahoro no gutuza cyangwa njye n’umuryango wanjye tugapfiraha”.
Undi yagize ati:”Ubu njye n’umuryango wanjye tugiye guhunga uyu Mujyi ndetse twamaze no gutegura ibyo tugiye kujyana kuko FARDC ubwayo irimo kwambura abantu”.
BYIFATE GUTE MU MUJYI WA RUBAVU WEGEREYE GOMA.
Guhera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutara, abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaturiye Umujyi wa Gisenyi, Imirenge nka Busasamana na Cyanzarwe yegereye Congo ntabwo bigeze bahunga ndetse mu Mujyi imirimo yakomeje uko bisanzwe.
Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Gisenyi hafi y’umupaka muto uhuza u Rwanda na Congo babwiye Umunsi.com, ko bakomeje imirimo yabo babitewe n’icyizere bafitiye ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu gihe intambara yaba yerekeje mu Rwanda.
Utwara abantu kuri moto witwa Kajene Maniraho yagize ati:”Njye ndi mukazi kandi urabona ko ntari njyenyine, nagombaga gukora kuko nizeye ingabo zacu. Zaduha ihumure zivuga ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kandi abagenzi turi kubabona”.
Mahoro Anicet yagize ati:”Urebye abatuye mu Mujyi wa Rubavu by’umwihariko twe dukorera hano twatuje , ntabwo imitima ihagaze kuko intambara iramutse igerageje kuza mu Rwanda dufite ingabo twizeye zayisubizayo. Niyo mpamvu ubona buri wese hano ari mutuntu twe n’ubwo kwambuka byo bise n’ibyahagaze”.
BYIFASHE GUTE KUBAKORA UBUCURUZI ?
Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri Gisenyi by’umwihariko mu isoko rya Rubavu, bagaragaje ko akazi gakomeje nk’ibisanzwe.
Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Ndi umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Gisenyi urebye ntakibazo turimo gukora nk’ibisanzwe”.
Si ubwa mbere M23 [Umutwe w’Abanyekongo baharanira Uburenganzira bwabo] ufashe Umujyi wa Goma kuko muri 2013 nabwo yawufashe ariko kubufatanye n’Umuryango w’Ababibumye M23 ikaza kurekura uyu Mujyi ugasubira inyuma abarwanyi bawo bamwe bakajya muri Uganda abandi bagahungira mu Rwanda banakwa intwaro zisubizwa Congo.
Ubu abaturage ba Congo by’umwihariko abatuye mu Birere [i Goma], baribaza niba Leta ya Congo iraza kwemera ibiganiro na M23 cyangwa niba intambara yo kuyikura muri uyu Mujyi irakomeza gusa mbere yo gufata uyu Mujyi M23 ikaba yarabanje guha umwanya Leta ya Tshisekedi yo gufata umwanzuro wo kuganira nayo bitandukanye na mbere.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya anyuze kuri X , mbere y’ifatwa rya Goma, yari yabanje gusaba ko habaho kurinda abaturage bitewe n’intambara iri mu gihugu cyabo ndetse ikaba iri guhindura amatwara buri mwanya.
INAMA YAHUJE ‘SECURITY COUNCIL KURI UYU WA 26 MUTARAMA 2024’.
Muri iyi nama, Minisitiri wa Congo w’Ububanyi n’Amahanga Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko u Rwanda ari rwo rushotora Congo rukayishozaho intambara ku buryo ngo bitacyihishira ibintu u Rwanda ruhora ruhakana.
Muri iyi nama Ambasaderi w’u Rwanda muri UN Ernest Rwamucyo yagaragaje ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo yari kuba yararangiye iyo bemera guca mu nzira y’amahoro.