Perezida w’Igihugu cya Edeni nk’uko akunze kubivuga Evariste Ndayishimiye , yifatanyije n’abaturage ba Namibia asanganizwa uburakari bukomeye bw’abamusaba gukura ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no guha icyubahiro abasirikare be bagwayo.
Mu butumwa yanyujije kuri X , Perezida w’Igihugu cy’u Burundi yagize ati:”Ndihanganisha Perezida Nangolo Mbumba n’abaturage ba Namia ku bw’urupfu rwa Sam Nujoma wabahesheje ubwigenge. Ubuyobozi bwe mu gihe cyo kubohora Namibia kizahora cyibukwa”.
Nyuma yo kwandika ubu butumwa , benshi bamusubije , gusa bamwe bagaragaza uburakari busa n’aho baterwa n’uko hari abasirikare bakomeje kohereza i Kinshasa, kimwe n’abavuga ko hari abasirikare babo bapfa ariko ntibahabwe icyubahiro.
Sam Nujoma niwe wabaye Perezida wa Mbere wa Namibia. Yapfuye afite imyaka 95 y’amavuko mu Mujyi wa Windhoek. Nyuma yo kubohora Igihugu , Sam Nujoma yabaye Perezida wa Namibia kuva mu 1990 kugeza muri 2005.
UBUTUMWA BW’ABATURAGE B’UBURUNDI
Uwitwa Nkurikiyimfura Olivier yagize ati:” Nyenecubahiro turakwinginze ngo uze uhe icubahiro ingabo zacu ziburundi ziriko zirapfira i Kongo😭🙏😭”.
Mwendakwabo yagize ati:”What about your leadership legacy,it will a leader whose legacy is based on Tribalism and discrimination who failed Burundian by sending their children to dying in Congo.Your legacy is making Burundi pity than making it worth.You should resign”.
Butoyi Tharcisse yagize ati:”Et les militaires burundais tués en RDC?Ça ne vous dit rien? Ou vous voyez les dollars qu’ils ramènent ?”.