Advertising

Screenshot

East African Promoters yavuze ko bikiri gutekerezwa uko abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazajya bajya muri Iwacu Muzika Festival

08/22/24 18:1 PM

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye Kuri uyu wa 22/08/2024 muri Camp Kigali,umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi yitwa Mushyoma Joseph yavuze ko bishobora kuzigwaho mu gihe runaka abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuzajya bagaragara mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Umunsi.com niba bizatekerezwaho abo baririmbyi bakajya bashyirwa ku bandi bahanzi baririmba muri ibi bitaramo bitewe n’uko ingeri zose zigenda zigaragaramo nk’injyana sizanzwe na gakondo hibazwa niba na Gospel yazagaragaramo.
Muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival harimo abahanzi batandukanye nka Kenny Sol , Bruce Melody , Bwiza , Danny Nanone , Bushali , Chriss Eazy , Ruti Joel. ibi bitaramo bitegurwa na MTN ifatanyije na East African Promoters, biteganyijwe ko ibi bitaramo bizabera mu turere umunani hirya no hino mu ntara z’igihugu hatarimo umujyi wa Kigali.
-[=

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Cristiano Ronaldo yakuye ku ntebe Mr Beast ! Byinshi ku duhigo yamwambuye

Next Story

Kidumu Kibido yasubije ku bibajije impamvu yaje mu Rwanda wenyine nta manager cyangwa abamurinda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop