Therese Kayikwamba

“Dutegereje kubona ibyo M23 yadusezeranyije ibishyira mu bikorwa” ! Therese Kayikwamba

4 weeks ago
1 min read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo , Therese Kayikwamba, yagaragaje ko bakomeje gutegereza kubona M23 ishyira hasi intwaro nk’uko yabibasezeranyije. Ibi yabitangaje nyuma y’aho uyu mutwe utangarije ko wimuye ibirindiro by’ingabo zawo, ukazivana muri Walikare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagize ati:”Twakiriye ubutumwa bwa M23 . Turizera ko iryo tangazo rizashyirwa mu bikorwa bifatika.Dukomeza kwitegereza uko ibyo bikorwa kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka amahoro”.

Minisitiri Kayikwamba, yagaragaje ko Perezida wa Congo Felix Tshisekedi, afite umuhate wo gukemura amakimbirane no guhagarika intambara binyuze muri biganiro.

Aganira n’abanyamakuru kandi Kayikwamba, yashimiye umuhate wa M23 wo kuva muri Walikare, igashyira imbere amahoro arambye binyuze mu biganiro.

M23 ntabwo yigeze igaragaza aho izagarukira muri uko kuva muri Walikare, icyakora nayo ikomeza gushimangira ko gahunda yayo ari ugushaka amahoro.

Therese Kayikwamba
Go toTop