DRC – Walikare : Abagore bagera kuri 30 bafashwe ku ngufu

4 weeks ago
1 min read

Mu ntamabara zikomeje guhuza umutwe wa M23 urwanira kubohora Abanyekongo na FARDC muri Walikare, abagore bagera kuri 30 bafashwe ku ngufu barimo guhunga.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Walikare, yatangaje ko habayeho ibikorwa byo gufatwa ku ngufu no guhohotera mu gihe cy’imirwano yahuje ingabo za Leta na M23 , ibintu bavuga ko byatumye bamwe bahaburira ubuzima.

Iyi miryango ivuga ko ubwo bamwe bahungiraga ahitwa Njingala , Mafombi , Mubi , Logu na Mukana hafashwe ku ngufu abagore 30 hagati ya tariki 17 na 23 Werurwe.

Mu Mudugudu wa Makana, abakobwa babiri bakomeje guhangana n’abashakaga kubafata ku ngufu barishwe nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Nyuma yo kubafata ku ngufu ngo bajejwe ku Bitaro bya Njigala na Bisie nabyo bikomeje guhangana n’ikibazo cyo kubura imiti kubera umubare munini w’ababigana.

Iyo miryango ivuga ko hari ibindi bikorwa byakozwe , aho ngo amabandi n’abarusahurira mu nduru  bategaga abantu bakabaka ibyo bafite.

Mu nkuru za Radiyo Okapi, ivuga ko kugeza ubu Walikare yabaye nyabagendwa ndetse ngo imirimo imwe n’imwe yasubukuye ibikorwa kuva M23 yahafata.

Go toTop