Bamwe mu basirikare bakomeye mu Gihugu cy’u Burundi batangaje ko abandi basirikare benshi b’u Burundi boherejwe muri Congo bagezeyo amahoro ndetse ko biteguye urugamba.
Umwe muri aba basirikare waganiriye na AFP yagaragaje ko iyi batayo y’abasirikare yoherejwe ku wa Kane yageze muri Congo.
Aya makuru kandi yemezwa n’abandi basirikare bakomeye bo muri iki Gihugu bavuze ko ubu bageze muri Congo gukomeza gufasha Ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwana na M23 no kubambura intwaro.
Si aba gusa boherejweho kuko ngo basanzeyo abandi benshi Leta y’u Burundi yohereje basangayo abandi bagera ku Bihumbi 10.
Ibyo kuba Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemejwe na Gen Gaspard Baratuza ariko yirinze kubwira Voa umubare w’abariyo.
Kugeza ubu M23 yarahiriye gukomeza gufata aho wafashe dore ko baherutse gushyiraho n’Ubuyobozi.